Ihere ijisho ku mafoto 10 y’ubwiza n’ikimero bya Miss Muheto wujuje imyaka 21 y’amavuko acyambaye ikamba

Miss Nshuti Divine Muheto umukobwa w’ubwiza , uburanga , imitere ndetse n’ikimero bihebuje yujuje isabukuru y’imyaka 21 y’amavuko , maze anongera kugarukwaho na benshi ku mbuga nkoranyambaga bamwifuriza kuryoherwa n’uyu munsi yavutseho.

Uyu mukobwa wavutse mu mwaka wa 2002 yegukanye ikamba rya nyampinga w’u Rwanda uhiga abandi mu bwiza n’ubwenge mu mwaka wa 2022 maze yampikwa ikamba nanubu acyambaye kuko hataraboneka umusimbura.

Kuba hataraboneka umusimbura n’uko iri rushanwa rya Miss Rwanda ryari ryarahagaritswe nyuma y’uko uwari urikuriye uzwi nka Prince Kid yari yaryambuwe akajyanwa mu nkiko ashinjwa ibyaha birimo gusambanya bamwe mu bakobwa baryitabira.

Nshuti Divine Muheto muminsi ishize yakoze impanuka y’imodoka agira ikibazo hafi y’ijisho ariko ubu akaba asa n’uwakize igikomere yari yagize.

Kuri uyu munsi yizihiza isabukuru ye y’amavuko y’imyaka 21 , ibyamamare bitandukanye byafashe iya mbere bamwifuriza umunsi mwiza.

Muri ibyo byamamare byamubaye hafi harimo nka Hermajesty Vanessa , Nishimwe Naomi , Mutesi Jolly , Alyn Sano , Ruti Joel , Uncle Austin ndetse n’abandi batandukanye barimo n’abakunzi be.

AMAFOTO:

BAKUNZI B’IKINYAMAKURU BABITIMES.COM TURAGUSABA KUDUSHYIGIKIRA UGAKANDA HANO MAZE UKORE FOLLOW NA LIKE KURI FACEBOOK PAGE YA BABI TIMES KUGIRANGO AMAKURU AJYE AKUGERAHO MBERE AKIRI MASHYA 
BAKUNZI B’IKINYAMAKURU BABITIMES.COM TURAGUSABA KUDUSHYIGIKIRA UGAKANDA HANO MAZE UKORE FOLLOW NA LIKE KURI INSTAGRAM YA BABI TIMES KUGIRANGO AMAKURU AJYE AKUGERAHO MBERE AKIRI MASHYA
Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.