Ijambo rya Perezida Kagame ryanyuze abaturage, biha intego yo kurushaho kubungabunga Pariki

Mu ijambo rya Perezida Paul Kagame, yashimiye abaturage uburyo bakomeje kugira uruhare mu kubungabunga Pariki y’Ibirunga, abaturage bamwizeza ko bagiye kurushaho gufata neza Pariki kugira ngo irusheho kugira uruhare mu guteza imbere ubukungu bw’u Rwanda.


Ni mu muhango ngarukamwaka wo Kwita izina ku nshuro ya 15 wabaye ku wa gatanu tariki 06 Nzeri 2019, mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, mu nkengero za Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, aho abana b’ingagi 25 biswe amazina.

Mu ijambo rye, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashimiye uburyo abaturage bafata neza ibidukikije, ingagi zikaba zikomeje kororoka.

Ati “Ndashimira cyane abaturage ba Musanze n’abavuye ahandi. Murakoze cyane. Ndabashimira ko mwifata neza mugafata neza n’ibidukikije. N’ubwo byavuzwe ko twese tubifitemo inyungu, hari ubwo bamwe batamenya ibyo bafitemo inyungu bikabapfana ubusa, ariko mwe abaturage ba Musanze ndabashimira cyane”.

Perezida wa Repuburika yavuze ko mu gihe ingagi zifashwe neza, na zo zitanga umusaruro ku gihugu, atanga urugero rw’ingagi yise izina irakura ihinduka umutware w’izindi.

Agira ati “Ndibuka mu myaka icumi ishize, ubwo wari umunsi ukomeye wo Kwita Izina, nagize umwanya wo kwita izina, ntabwo ingagi yari imwe zari impanga. Ntabwo nabaye umubyeyi gito ngo nite izina nindangiza nigendere, natanze amafaranga y’ishuri abana bariga, nkagira n’umwanya wo kuganira na bo. Hari uburyo bwa interineti hafi aho. Imwe muri abo bana yahindutse ingirakamaro, ivamo umuyobozi w’izindi uwo nari nahaye izina rya Byishimo”.


Perezida Kagame avuga ko iterambere riva muri Pariki y’Ibirunga, rituruka ku bufatanye bw’abafatanyabikorwa banyuranye, barimo Abanyarwanda ndetse n’Abanyamahanga.

Asaba abaturage kurushaho kwita kuri Pariki y’Ibirunga mu rwego rwo gukomeza gukurura ba mukerarugendo, bazanira ubukungu igihugu.

Agira ati “Banyarwanda mwese muri hano, abaje n’abatabashije kuza hano, ndabashimira mbabwira ko ibyo mukora twifuza ko bibagaragarira ko ari inyungu kuri mwe”.

Yavuze ko Leta yashyiriyeho abaturage umugabane ungana na 10% y’ibiboneka muri Pariki y’ibirunga mu rwego rwo kurushaho kubateza imbere.

Agira ati “Twashyizeho umugabane wa 10% w’ibiboneka muri Pariki kugira ngo bigaruke muri mwebwe, bibateze imbere biteze n’igihugu imbere hanyuma dukomeze dukorere hamwe dufatanye, ndetse turusheho kongera amafaranga ava muri iyi Pariki y’Ibirunga”.

Nyuma y’ijambo rya Perezida Paul Kagame, abaturage baganiriye na Kigali Today, bavuze ko banyuzwe n’iryo Jambo ryo kubashimira uruhare rwabo mu iterambere rya Pariki, bizeza Perezida ko bagiye gushyiramo imbaraga barushaho kubungabunga iyo Pariki.

Uwitwa Jambo Gihame Jean Baptiste yagize ati “Ndashimye cyane, Perezida turamubonye kandi atubwiye ijambo ryiza, adusabye gukomeza kurinda Pariki yacu, kandi natwe tumwemereye ko tutazahwema gukora ibyo adusabye, duteza Pariki yacu imbere kugira ngo ba mukerarugendo biyongere n’amafaranga aze mu gihugu”.

Uwizeyimana Odette we yagize ati “Ijambo rya Perezida wacu narikurikiye yadusabye gukomeza kubungabunga Pariki yacu, kugira ngo ibiyivamo bidufashe gutera imbere. Hari uburyo ba mukerarugendo baza tukabafasha bakadusigira n’amafaranga, turarushaho kubyitaho”.


Pandasi Jean Baptiste ati “Uyu munsi watunejeje cyane kuko kuva batubwiye ko ingagi ziyongereye, hari inyungu kuri twe kandi n’akazi kiyongereye. Aho dutangiye kumenya akamaro ka Pariki tukayibungabunga twarushijeho kubona iterambere.Twari ba rushimusi ariko ubu ni twe dusigaye tuyirinda kuko twamenye akamaro kayo. Impanuro za Perezida turazikurikiza dukomeze duteze imbere Pariki yacu n’amafaranga arusheho kwinjira”.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe iterambere(RDB), Clare Akamanzi, na we yunze mu ijambo rya Perezida Kagame, ashimira abaturage bakoze cyane batuma umusaruro uva muri Pariki wiyongera kurushaho.

Agira ati “Mu myaka icumi ishize, ntawashidikanya kuvuga ko umubare w’ingagi wiyongereye cyane. Twageze kuri byinshi kandi dufatanyije, amafaranga dusarura ku bukerarugendo mu ngagi yariyongereye, uruhare rwayo ku bukungu bw’igihugu rwariyongereye, imisoro ikomoka ku bukerarugendo yariyongereye. Ibi byose twabigezeho ku ruhare rwanyu nk’abaturage. Dufatanye kubungabunga Pariki nk’umutungo twese dusangiye”.


Guverineri Gatabazi JMV yashimiye abafatanyabikorwa, by’umwihariko RDB ku ruhare idahwema kugaragaza mu kuzamura iterambere ry’abaturiye Pariki y’ibirunga, mu kongera ibikorwa remezo binyuranye bifitiye abaturage akamaro.

Ati “Turashimira RDB nk’ikigo kibishinzwe, n’umushinga wa SACOLA bafatanya aho abaturage bamaze kugezwaho amazi meza, kubakira abatishoboye, amashuri, amavuriro ibiro by’imirenge n’ibindi bikorwa by’iterambere bagiye bateramo abaturage inkunga.

Guverineri Gatabazi yavuze ko iyo Pariki y’Ibirunga ikomeje kuzamura iterambere ry’Intara y’Amajyaruguru, ahamaze kubakwa Hoteli 50 zirimo izifite inyenyeri eshanu, n’amacumbi yifashishwa mu gucumbikira umubare munini w’abagana Pariki n’abasura Intara y’Amajyaruguru.

Guverineri Gatabazi, avuga ko imbogamizi zikiri ku bibazo by’imihanda imwe n’imwe igana muri Pariki itameze neza ku buryo bibangamira bamwe mu basura Pariki.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.