Ijoro rya abakunzi b’umupira w’amaguru rigiye kugaruka! Bamwe batangiye gusaba impushya zo kuryama batinze!

N’inkuru nziza ko irushanwa ry’umupira w’amaguru ku makipe yitwaye neza iwayo ku mugabane w’uburayi bita champions league rigiye kugaruka.

Hari hashize iminsi itari mike irushanwa rya champions league ritaba kuko hari habayeho akaruhuko nyuma y’imikino yo mu matsinda irangiye gusa kuri ubu abakunzi b’umupira w’amaguru batangiye bamwe gusaba impushya abagore babo n’abagabo ndetse n’abana batangiye gusaba impushya kubwo bazajya baryama batinze kubera iri rushanwa.

N’ijoro rikunze kubonekamo ibyishimo byinshi abandi bakababara bitewe nuko buri kipe ku mugabane w’uburayi iba ifite icyifuzo cyo gutwara iri rushanwa dore ko rikomeye cyane ku isi ndetse rikaba rifitwe n’ikipe ya Real Madrid inshuro nyinshi kurenza andi makipe yose yo ku mugabane w’uburayi ibyo bikayigira igihanganjye ku isi kubera ibi bikombe yibitseho.

N’imikino izakomeza guhera icyumweru gitaha tariki 13 Gashyantare 2024 aho amakipe azacakirana uko ageze muri 1/16 ari amakipe 16 azahura hakavamo umunani aho mu mikino ya mbere izaba kuwa 2 harimo ikipe ihereka iki gikombe ya Manchester City yo mu Bwongereza, Real Madrid nayo nibwo izakina.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.