Ijoro ry’umukara ku ikipe ya Manchester United ikubiswe utunyafu 4 na Crystal Palace.

Ikipe ifite abafana benshi cyane ndetse ikunzwe n’abatari bake ikomeje kubabaza abafana bayo itsindwa umuba w’ibitego muri shampiyona y’Ubwongereza.

Ubwo shampiyona y’Ubwongereza yakomezaga ikipe ya Crystal Palace yakiraga Manchester United iwayo maze koko iyereka ko ari umushyitsi maze iyitsinda byihuse ndetse bikomeza kugaragara ko iyi ya Manchester United  idahagaze neza dore imaze kwinjizwa ibitego 81 byose uyu mwaka muri shampiyona y’Ubwongereza aho byaherukaga mu 1976-1977 gutsindwa ibitego byinshi.

Manchester United n’ikipe ikunzwe cyane ariko umutoza wayo Erick Ten Hag akomeje kugorwa n’iyi kipe dore ko akomeje kuyisuzuguza nubwo isanzwe ifite izina riremereye ariko sibiyibujije gutsindwa n’ikipe ya Crystal Palace ibitego 4-0 bigatuma Manchester United yisanga ku mwanya wa munani inyuma ya Chelsea.

Iyi kipe izasubira mu kibuga ku cyumweru itariki 12 Gicurasi 2024 icakirana na Arsenal kuri sitade ya Old Trafford ya Manchester United.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.