Ikarita ya ‘Tap&Go’ yakwanduza kimwe n’ibindi, kwirinda bigomba gukomeza – RBC

Umukozi wa Minisiteri y’ubuzima ushinzwe imikoranire n’itangazamakuru Julien Mahoro Niyingabira avuga ko ingamba zo kwirinda CVID-19 zigomba gukomeza kuko bitabaye, ikarita ikoreshwa mu kwishyura ingendo mu Mujyi wa KIgali (Tap and Go), intebe no guhererekanya amafaranga byatuma indwara ikwirakwira.


Ku wa Mbere tariki 04 Gicurasi 2020, ni bwo ibikorwa bimwe byari byarahagaritswe mu rwego rwo gukumira ikwirakwira rya Coronavirus byongeye gukora.

Nubwo hari ibikorwa byemerewe gusubukura imirimo ariko, ntibisobanuye ko icyorezo cya Covid-19 cyarangiye mu Rwanda, ari na yo mpamvu abasubukuye imirimo basabwa gukomeza ingamba zo kwirinda.

Ingendo z’imodoka rusange zitwara abagenzi na zo zarakomorewe ariko zibuzwa kurenga intara.

Mu ntara kwishyura amafaranga y’urugendo harakoreshwa uburyo busanzwe bwo guhererekanya amafaranga mu ntoki, mugihe mu Mujyi wa Kigali hifashishwa ikoranabuhanga ry’ikarita ya Tap and Go.

Abakoresha bene ayo makarita bamwe baterwa impungenge n’uburyo bwo kuyahererekanya n’abacuruzi babashyiriraho amafaranga y’ingendo, bakongera kuyabasubiza, bagakeka ko bishobora kubanduza COVID-19.

Mu ngamba zo gukomeza kwirinda icyo cyorezo, harimo no kwirinda guhererekanya amafaranga, ahubwo aho bishoboka hose abantu bakishyura bakoresheje ikoranabuhanga rya Mobile Money cyangwa Tigo/Airtel Money.

Ubu buryo kandi buranashoboka mu gushyira amafaranga ku ikarita ya Tap&Go, aho ushobora koherezaho amafaranga ukoresheje Mobile Money, bikagufasha kwishyura ingendo utiriwe ujya ku bacuruzi bagufasha kongera amafaranga ku ikarita.

Umukozi wa Minisiteri y’ubuzima ushinzwe imikoranire n’itangazamakuru Julien Mahoro Niyingabira, avuga ko nubwo ingendo zasubukuwe abaturage bagomba gukomeza uburyo bwo kwirinda.

Ati “Icyo abantu bagomba kumva ni uko ikintu cyose cyatera ibibazo mu gihe ingamba z’ibanze zitubahirijwe. Intebe wafata, ikaramu, telefone byose bishobora gutera ibibazo. Gukaraba intoki, kwambara udupfukamunwa ni byo by’ibanze, ikindi abantu bakirinda kwegerana.

Iyi virusi uko yandura kuba umuntu yegereye undi noneho ya matembabuzi umuntu asohora ahumeka cyangwa avuga bikaba byakwanduza umwegereye”.

Akomeza agira ati “Ayo matembabuzi ashobora kujya ku kintu ku ikarita ya Tap and Go, ku mafaranga, kuri telefone undi akaza akayifata. Ni ho tugira tuti abantu bagomba kugira umuco wo gukaraba intoki cyangwa bakoresheje imiti yica udukoko”.

Nyuma yo gusubukura ingendo zihuza intara ndetse n’izo mu Mujyi wa Kigali, muri gare hose abaje gutega imodoka babanza gukaraba intoki mbere yo kwinjira mu modoka, ndetse bagasabwa no kuba bambaye udupfukamunwa no kwirinda kwegerana mu modoka.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.