Ikibazo cy’ababana bahuje ibitsina muri Kiliziya Gatorika cyatangiwe igisubizo mu Rwanda / Aho abantu bibazaga niba bitateza urujijo no mw’isakaramento

Ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika mu Rwanda bwatanze umucyo ku butumwa buherutse gutangazwa n’ibiro bya Papa bishinzwe Ukwemera Gatolika i Roma binyujijwe mu rwandiko rwitwa Fiducia Supplicans (Ukwizera kwambaza Imana), butangaza ko Kiliziya idashobora guha umugisha umubano w’ababana bahuje igitsina kuko byaba bivuguruza itegeko ry’Imana n’umuco w’Abanyarwanda.

Ni ubutumwa benshi bashingiyeho bacyeka ko Kiliziya Gatolika yemeye umubano w’abahuje igitsina, ndetse bamwe batekereza ko abo bantu bemerewe gusezerana muri Kiliziya Gatolika.

Itangazo ryashyizweho umukono n’abayobozi ba Kiliziya Gatolika mu Rwanda tariki 21 Ukuboza 2023 rivuga ko guha umugisha umugabo n’umugore babana mu buryo butemewe na Kiliziya bitagomba kwitiranywa n’isakaramentu ryo gushyingirwa nk’uko kubana kw’abantu bahuje igitsina bihabanye rwose n’amategeko y’Imana n’umuco w’Abanyarwanda kandi kuba umugisha wahabwa ababana bahuje igitsina byatera urujijo ku isakramentu ry’ugushyingirwa.

Abayobozi ba Kiliziya Gatolika mu Rwanda bavuga ko urwo rwandiko, Fiducia Supplicans, rutagiye guhindura inyigisho za Kiliziya zijyanye n’umugisha w’isakramentu ry’ugushyingirwa gutagatifu kuko uwo mugisha w’Isakramentu ugenewe umugabo n’umugore bahujwe n’urukundo ruzira gutana kandi rugamije kubyara.

Bagira bati “Umugisha ni ukwiyambaza Imana no kuyisaba inema yayo dusabira umuntu cyangwa ikintu. Umugisha ugamije gutagatifuza, gukiza no gufasha umuntu guhinduka. “

Bakomeza bavuga ko bakurikije impaka n’impungenge zitewe na Fiducia supplicans, hakenewe inyigisho zimbitse zafasha kurushaho kumva neza impuhwe z’Imana zigamije gukiza, agaciro k’isakramentu ry’ugushyingirwa n’ubwoko bw’imigisha itangwa. Bakristu bavandimwe.

Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda ikaba imenyesha abasaserdoti, abiyeguriyimana, abakristu bose n’abantu b’umutima wubaha Imana, ko inyigisho za Kiliziya ku gushyingirwa gikristu zitahindutse.

“Kiliziya ntishobora guha umugisha umubano w’ababana bahuje igitsina kuko byaba bivuguruza itegeko ry’Imana n’umuco wacu. “

Itangazo risaba abasaserdoti, abiyeguriyimana n’abandi bakristu bose bakora ubutumwa kuba hafi no guherekeza urubyiruko n’ingo z’abashakanye gukomeza guha agaciro isakramentu ry’ugushyingirwa n’ubudahangarwa bwaryo butagatifu.

BAKUNZI B’IKINYAMAKURU BABITIMES.COM TURAGUSABA KUDUSHYIGIKIRA UGAKANDA HANO MAZE UKORE FOLLOW NA LIKE KURI FACEBOOK PAGE YA BABI TIMES KUGIRANGO AMAKURU AJYE AKUGERAHO MBERE AKIRI MASHYA 
BAKUNZI B’IKINYAMAKURU BABITIMES.COM TURAGUSABA KUDUSHYIGIKIRA UGAKANDA HANO MAZE UKORE FOLLOW NA LIKE KURI INSTAGRAM YA BABI TIMES KUGIRANGO AMAKURU AJYE AKUGERAHO MBERE AKIRI MASHYA
Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.