Ikibazo cy’abize muri Kaminuza ya Cavendish bakigejeje ku Badepite

Abarimu barindwi bakorera mu Karere ka Ngororero bize muri kaminuza ya Cavendish yo muri Uganda, baherutse kwandikirwa n’ako karere kabasaba kuzana ibyangombwa (Equivalence) mu minsi itanu batabizana bakirukanwa mu kazi, biyambaje Abadepite.

Kaminuza ya Cavendish

Kaminuza ya Cavendish

Abo barimu bandikiye Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite urwandiko rusobanura ikibazo cyabo, rukaba rwarakiriwe n’ushinzwe kwakira ibijyanye n’itumanaho anarushyiraho kashe igaragaza ko rwakiriwe, bikaba byarabaye ku wa Gatanu tari 21 Kanama 2020.

Muri urwo rwandiko rufite impamvu igira iti “Gusaba gukorerwa ubuvugizi ku cyemezo cyafashwe n’Akarere ka Ngororero”, abo barimu basobanuye ko bandikiwe n’Akarere ka Ngororero kabasaba kuzana izo equivalence, mu gihe bo bafite ibyangombwa byatanzwe n’Inama nkuru ishinzwe uburezi (HEC) bibemerera gukora.

Aba barimu kandi kimwe n’abandi bize muri iyo kaminuza ya Cavendish, baheruka kwandikira Inteko Ishinga Amategeko muri Kanama 2018, na none bayisaba kubakorera ubuvugizi ngo bahabwe ibyangombwa bihesha agaciro impamyabumenyi bavanye muri iyo kaminuza, bagashima ko byakozwe ari na byo bari bakigenderaho, bakaba batumva impamvu basabwa ibindi.


Iminsi itanu abo barimu bari bahawe n’Akarere ka Ngororero yararangiye, kuko inzandiko bazihawe ku wa 11 Kanama 2020, by’amahirwe ariko ngo ntibarandikirwa izibahagarika mu kazi nk’uko byari byavuzwe, nk’uko Safari Denys, umwe muri bo abisobanura.

Agira ati “Kugeza ubu umuyobozi w’Akarere ka Ngororero ntaratwandikira amabaruwa yo kutwirukana, cyane ko na we ubwe yandikiye HEC ayisaba ko yatanga umurongo kuri icyo kibazo, ariko ikaba itarasubiza. Gutakambira Inteko Ishinga Amategeko ni ukugira ngo idukorere ubuvugizi tutirukanwa nk’uko yabidukoreye mbere”.


Ati “Gusa n’ubu turacyari mu rungabangabo kuko urwandiko ruva muri HEC rugaragaza ko nta kibazo ibyangombwa byacu bifite rutaraboneka ngo rugere ku muyobozi w’akarere. Ubwo rero turategereje ngo turebe uko bizagenda”.

Kuba abo barimu batarahawe Equivalence nk’uko bikorwa ku bandi bose baba barize muri kaminuza zo mu mahanga, ni uko Cavendish University kugeza ubu ikorera ku cyangombwa cy’agateganyo kuva yashingwa muri 2007.


Komisiyo y’abakozi ba Leta ni yo yasabye akarere kwandikira abo barimu babateguza ko bashobora kwirukanwa mu gihe baba batazanye izo Equivalence mu minsi itanu, gusa Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo yo ivuga ko bitakozwe mu buryo bunoze, kuko ngo bagombye kuba barahawe amezi atandatu ngo ibyabo bisuzumwe, nk’uko biteganywa n’itegeko.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.