Mu bice by’Amayaga by’umwihariko mu Bugesera hakunze kuvugwa ikibazo cy’amazi adahagije, kuko abayakeneye ari benshi ugereranyije n’amazi adahagije ahari. Iyo bigeze mu mpeshyi, usanga arushaho kugabanuka bigatuma n’abayabona abageraho ahenze kurusha uko biba bimeze mu gihe cy’imvura.
Umuturage witwa Twizeyimana Jean utuye mu Mudugudu wa Gatare II, akora umwuga wo kubaka. Avuga ko ikibazo cy’amazi muri iki gihe cy’impeshyi usanga kigoye, kuko ngo aboneka nka rimwe cyangwa kabiri mu cyumweru.
Umwuga akora wo kubaka kuko ukenera amazi cyane, ngo hari n’ubwo babika ibikoresho bagataha kuko amazi yabuze, cyangwa se uwubakisha akayagura ariko ngo kuyagura muri iki gihe biba bihenze, kuko ijerekani imwe iba igura hagati y’amafaranga 150-200. Ku muntu ukeneye amazi yo kubakisha biba bimuhenze cyane kuko akenera amazi menshi.
Gusa ngo iyo bakodesheje imodoka ivoma bisa n’ibihenduka kuko ngo ijerekani ihagera, bayibariye amafaranga 100. Ubu abenshi batuye muri uwo mudugudu ngo bavoma amazi yo gukoresha mu Gishanga cya Kamatana cyatunganyijwe, kuko ho ngo ntakama, nyuma amazi ya WASAC yaboneka nabwo bakavoma aya WASAC.
Twizeyimana avuga ko abantu bafite ibigega bibika amazi menshi ari bo badahura n’ikibazo cyo kubura amazi cyane muri iki gihe cy’impeshyi, kuko hari ubwo bavoma amazi yaje akazarinda agaruka bakiyafite, cyangwa wenda ngo banayabura bakayabura igihe gito.
Mukashyaka Honorine atuye ahitwa ku Gasenga mu Murenge wa Nyamata. Ni umubyeyi ufite abana babiri bato. Avuga ko ubu muri iki gihe cy’impeshyi amazi amuhenda cyane, kuko ijerekani imwe y’amazi ayigura ku mafaranga magana abiri (200Frw), kandi ku munsi ngo akoresha amajerekani atandatu(6).
Kuko afite abana bato kandi agomba kubamesera kenshi, ngo iyo ari umunsi wo kumesa akoresha amajerekani 12, ukubye n’amafaranga 200, ubwo aba agomba gukoresha amafaranga ibihumbi bibiri na magana ane ku munsi yameshe, nyamara ngo iyo ari mu gihe cy’imvura ijerekani y’amazi ayigura ku mafaranga mirongo itanu(50Frw), cyangwa akanakoresha ay’imvura yaretse.
Tuyisabe Jean de Dieu atuye mu Kagari ka Kayumba mu Murenge wa Nyamata. Avuga ko ikibazo cy’amazi kitoroshye aho atuye, kuko ubu ngo bashobora kuyabona rimwe mu cyumweru, kandi iyo abonetse ngo ijerekani imwe y’amazi iba igura hagati y’amafaranga 150 na 200, kandi abayabona ngo ni abegereye itiyo nini iva ku kigega, abari hirya yayo cyane ngo hari nubwo atabageraho. Gusa avuga ko muri iyi mpeshyi y’uyu mwaka bayabona ugereranyije no mu myaka ishize, kuko yashoboraga no kuboneka rimwe mu kwezi gusa.
Mukarwema Alexia atuye mu Mudugudu wa Karumuna mu Kagari ka Kanzenze, avuga ko ahatuye guhera mu 2009, ariko ngo baheruka kubona amazi ya WASAC mu 2012. Iyo babazaga abakozi ba WASAC ngo bababwira ko ikibazo ari abantu babaye benshi, bityo amazi akaba atagera aho batuye, gusa ngo bababwiye ko amazi arimo gutunganywa ku ruzi rw’Akagera narangira agahuzwa n’ayo yajyaga abageraho nyuma akaba make, bizatuma yiyongera noneho akabageraho uko bikwiriye.
Ubu ngo bamaze kubaka ibigega muri ako akagari, kandi ngo n’abayobozi b’inzego z’ibanze bajya baganiriza bakabahumuriza, babizeza ko bitarenze uyu mwaka bazatangira kubona amazi. Ubu ngo ijerekani imwe y’amazi Mukarwema ayigura ku mafaranga 200, ku bayazana ku magare bayavanye ahitwa ku Mugendo.
Ikindi bakora, ngo iyo umuntu yishoboye ashobora gukodesha imodoka ikamuvomera agashyira mu kigega, cyangwa se abantu bakihuza ari nka babiri bakayikodesha ngo nibwo bahendukirwa, kuko icyo gihe ijerekani bayigura amafaranga 100 arengaho gato.
Uwimana Bora Odette, umuyobozi w’ishami rya WASAC mu Karere ka Bugesera avuga ko ikibazo cy’ibura ry’amazi mu Karere ka Bugesera kitaboneka mu mpeshyi gusa, ahubwo ngo gihoraho kuko ngo hari amazi adahagije ugereranyije n’umubare w’abayakeneye.
Yagize ati, “Isaranganya ry’amazi rihoraho kubera ubuke bw’amazi, dukora gahunda y’isaranganya y’ukwezi, igaragaza uko amazi azasaranganywa mu mirenge y’Akarere ka Bugesera, tukayimanika ku biro, ishobora guhinduka nk’igihe habayeho ibura ry’umuriro, cyangwa se nk’itiyo yangiritse nk’uko byagenze mu cyumweru gishize, kuko itiyo izana amazi y’uruganda rwa Kanyonyomba yaturitse inshuro ebyiri zikurikiranya. Hari kandi nubwo amazi ashobora kwerekezwa ahantu runaka bitewe n’uko wenda harimo kubera igikorwa gihuza abantu benshi n’ibindi.”
Ati “Iyo habayeho ikibazo nk’uko, gahunda y’isaranganya ry’amazi ntigende uko yari iteganyijwe, abaturage ntiwabibabwira ngo babyumve kuko icyo baba bakeneye ni amazi muri ‘robinet’,hakaba nubwo bavuga bati hari igice runaka gihorana amazi, nyamara biterwa n’aho umuntu yafatiye, uwafatiye ku muyoboro munini arayahorana kuko ni yo nzira anyuramo nubwo yaba agiye gusaranganywa hirya no hino”.
Uwimana avuga ko ubu amazi asaranganywa mu mirenge y’Akarere ka Bugesera ari meterokibe 3,500 aturuka ku ruganda rwa Ngenda na meterokibe 4,000 bisaga gato aturuka ku ruganda rw’amazi rwa Kanyonyomba ndetse na meterokibe 500 aturuka ku isoko ya Rwakibirizi. Ayo mazi ngo ntahagije bitewe n’umubare munini w’abayakeneye. Ni yo mpamvu ubu ngo bahanze amaso uruganda rw’amazi rwa Kanzenze rutunganya amazi yo ku Kagera.
Urwo ruganda ngo nirwuzura ruzajya rutanga meterokibe 40.000, hanyuma meterokibe 30.000 zijye muri Kigali naho meterokibe 10.000 zize mu Karere ka Bugesera. Uwo muyobozi wa WASAC mu Karere ka Bugesera avuga ko ayo mazi azaba ari menshi ku buryo azakemura ikibazo cy’ubuke bw’amazi muri ako karere.
Yagize ati “Ubundi ruriya ruganda rwagombye kuba rwaratangiye gutanga amazi muri Kamena uyu mwaka, ariko habayeho ikibazo cy’imvura nyinshi idindiza imirimo, n’icyorezo cya Coronavirus kiyongeraho,ariko ubu abayobozi bavuga ko mu mpera z’uyu mwaka uruganda ruzaba rwatangiye gukora. Hari ikigega kizakira ayo mazi cyubatswe ku Kanzenze, ayo mazi akazagera ku batuye mu gice cya Kanzenze mu Murenge wa Ntarama, muri Kayumba mu Murenge wa Nyamata. Ayo mazi azakemura ikibazo kinini cy’ibura ry’amazi kuko ni menshi kurusha ayasaranganywa muri iki gihe”.