Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Mufulukye Fred, avuga ko amarimbi ari ikibazo mu ntara kuko buri kagari katari karibona, ariko bagiye kubyigaho ahari ikibazo gikomeye aboneke byihuse.
Abitangaje mu gihe abatuye mu mudugudu w’icyitegererezo wa Gishuro mu Murenge wa Tabagwe mu Karere ka Nyagatare, bavuga ko kujya gushyingura i Nyabitekeri bigoranye kuko bisaba abafite ubushobozi kandi bo batishoboye.
Umudugudu w’icyitegererezo wa Gishuro watuwe kuwa 03 Nyakanga 2020. Watujwemo imiryango 64 igizwe n’abagize uruhare mu kubohora igihugu, abasirikare bamugariye ku rugamba n’abandi baturage batishoboye mu mirenge yose igize akarere ka Nyagatare.
Mu bikorwa remezo biri muri uyu mudugudu harimo amashuri y’incuke, ivuriro ry’ibanze, umuriro w’amashanyarazi n’ibindi bifasha mu mibereho myiza y’abawutuye.
Nyituyumutima Angelique, umwe mu bahatuye, avuga ko nta kibazo bafite mu mudugudu wabo uretse irimbi gusa. Avuga ko gushyingura i Nyabitekeri ari ikibazo kuko ari kure yabo.
Agira ati “Uwitabye Imana twamushyinguye Nyabitekeri mu irimbi ariko ni kure byaratugoye, bibaye byiza baduha irimbi ryacu hano”.
Muzehe Kabarega Dismas, avuga ko baherutse gupfusha umuntu hiyambazwa imbaraga z’ubuyobozi kumugeza ku irimbi. Avuga ko bibaye byiza bahabwa irimbi ribegereye nubwo ryaba ritoya ariko rikaba rihari.
Ati “N’uwaba arwaye yamenya ko ari ikibazo none se kuva ahangaha ukajya gushyingura Nyabitekeri urumva atari ikibazo mu birometero birindwi, ubwo se ari umukene atari bubone imodoka itwara uwe, mwakwikorera umurambo mukawugezayo”?
Akomeza agira ati “Jye ndumva bagerageza rikaboneka n’iyo ryaba ritoya ntawe uzi abazapfa ariko rikaba rihari”.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Mufulukye Fred, avuga ko amarimbi ari ikibazo mu turere twose tugize intara kuko buri kagari nta rimbi gafite. By’umwihariko ku mudugudu w’icyitegererezo wa Gishuro, ahanini ngo ni uko ako gace katari gatuwe, ariko ubu uko abaturage bagenda biyongera n’amarimbi akenewe.
Avuga ko bagiye kubivugana by’umwihariko n’Akarere ka Nyagatare kugira ngo uyu mudugudu ubone irimbi hafi.
Ati “Ubundi aka gace ntabwo kari gatuwe mbere ariko ubu udusantere turimo turakura, gusa ni ikibazo rusange mu turere hafi twose nta rimbi muri buri kagari, ariko hano biragoranye abantu gukoresha ibirometero bitandatu cyangwa birindwi bajya gushyingura”.
Guverineri Mufulukye akomeza agira ati “Uko umubare w’abaturage wiyongera ni nako ibikorwa bibegerezwa bijyanye n’imibereho yabo bigenda bibegera, iby’ibanze nk’amashanyarazi n’amazi birahari, ariko kuba batekereza ko hano haba n’irimbi ibyo turaza kubyigana n’akarere n’icyo kibazo kibonerwe igisubizo”.
Guverineri Mufulukye kandi avuga ko hari n’amarimbi asanzwe ahari ariko ugasanga acunzwe nabi azengurutswe n’ibihuru.
Asaba ko kuyafata neza byaba ibya buri wese, ariko by’umwihariko abayobozi mu nzego z’ibanze ndetse n’amakoperative ashinzwe kuyacunga abayaruhukiyemo bagahabwa icyubahiro.