Inzego zishinzwe ubwikorezi mu kirere n’inzego z’ubuzima ziratangaza ko u Rwanda rwiteguye neza gusubukura ingendo zo mu kirere tariki 1 Kanama 2020.
Ku wa Gatanu tariki 17 Nyakanga 2020 inzego zose zifite aho zihurira n’ubwikorezi mu kirere zifatanyije n’iz’ubuzima zatembereye mu kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali mu rwego rwo kureba ingamba z’ubuzima n’umutekano zafashwe mu kwitegura kongera kwakira abagenzi muri iki kibuga.
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Indege za Gisivili, Colonel Silas Udahemuka, yabwiye itangazamakuru ko imyiteguro irimo kugenda neza, kandi ko amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima n’amabwiriza mpuzamahanga yose yakurikijwe.
Agira ati “Aho tugeze imyiteguro imeze neza. Kuva aho Guverinoma itangarije ko ubwikorezi bwo mu kirere, imizigo n’abagenzi, buzatangira ku ndege zose zitwara abagenzi ku itariki ya mbere z’ukwa munani, ndetse na mbere yaho; twakomeje twitegura kuzafungura. Hari amabwiriza MINISANTE itanga, hari amabwiriza mpuzamahanga yatanzwe n’ikigo cya Loni gishinzwe indege za gisivili, ayo yose n’ayo igihugu cyashyizeho yakuwemo amabwiriza agomba gukurikizwa n’abakora ubwikorezi bwo mu kirere”.
Yongeraho ko hakozwe ubugenzuzi buhagije, akaba yizeye ko gutangira ingendo zo mu kirere bizakorwa neza.
Dr. Sabin Nsanzimana uyobora Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) avuga ko hateganyijwe uburyo butandukanye bwo gukora isuku mu kibuga cy’indege ndetse no mu ndege ubwayo hamwe n’abagenzi.
Agira ati “Hateganyijwe uburyo bwo gusukura, haba ikibuga cy’indege ubwacyo; hari uguhana intera, hari ugukaraba intoki hakoreshejwe umuti washyizwe ahantu hose, ariko hari n’umuti bazajya bakandagiramo kugira ngo n’uwazanye uburwayi mu ndege ntabwinjize binyuze mu kweto aba yambaye. Hazajya habaho no gupima abantu umuriro n’ibindi bimenyetso mbere y’uko bafatwa igipimo kizajyanwa muri laboratwari kugira ngo barebe niba afite Covid-19”.
Akomeza avuga ko mu ndege ubwaho hari gahunda zashyizwemo zirimo kwambara agapfukamunwa ku bantu bose bari mu ndege, guhana intera, n’abatanga serivisi mu ndege bazajya baba bafite ibyo basabwa kugira ngo batandura cyangwa se ngo banduze abagenzi.
Dr. Nsanzimana akomeza avuga ko amabwiriza yose azakurikizwa n’abagenzi azashyirwa ku mbuga nkoranyambaga kugira ngo umuntu wese wifuje kuza mu Rwanda abe azi uburyo agomba kwitwara.
Usibye amabwiriza yashyizweho na Guverinema y’u Rwanda azakurikizwa ku bibuga by’indege no mu ndenge, RBC yatangaje ko ku kibuga cy’indege hazashyirwa irobo yitwa ‘Urumuri’ izajya ifasha mu kubahiriza aya mabwiriza.
Iyi robo izajya ibasha kureba niba umuntu yambaye agapfukamunwa nabi, imusabe kukambara neza; mu gihe abantu bazajya baba begeranye cyane, izajya ibasaba gutandukana.
Umuyobozi Mukuru wa Rwandair, Yvone Makolo avuga ko mu rwego rwo kurinda ko abakozi n’abagenzi, abakozi bo mu ndege bazajya bambara imyenda ibarinda irimo uturindantoki, udupfukamunwa n’uturindamaso.
Uburyo bwo kurira mu ndege na bwo ngo buzahindurwa kandi ngo bikorwe abantu bategeranye. Yvone Makolo avuga ko n’uburyo ibiribwa byatangwagamo mu ndege na bwo buzahinduka mu rwego rwo kwirinda ko abantu begerana mu ndege.
Ku bijyanye n’ingendo, yavuze ko tariki ya 1 Kanama 2020, indege za Rwandair zizajya zerekeza mu bihugu byamaze gufungura imiryango yabyo. Bimwe muri ibyo bihugu ni Kenya, Zambia, Benin, Gabon na Dubai-UAE.
Yongeraho ko abagenzi bose bazaba bategetswe kwerekana icyemezo cy’uko batarwaye coronavirus.
Video :Richard Kwizera