Ikigo cy’Abaholandi kirimo kwigisha abahinzi b’imboga n’imbuto uburyo bakwishimirwa n’abaterankunga

Umushinga uteza imbere ubuhinzi bw’imboga, imbuto n’indabo w’Ikigo cy’Abaholandi gishinzwe Iterambere (SNV-HORTINVEST), uvuga ko abahinga banacuruza ibyo bihingwa babuze inkunga kubera kutamenya imicungire y’imishinga yabo.

Imboga n

Imboga n’imbuto biri mu ishoramari ritabyazwa umusaruro ukwiye kandi rishobora kubona igishoro kiva ku baterankunga

SNV-HORTINVEST ivuga ko mu mwaka wa 2018 na 2019 yakiriye imishinga 156 isaba inkunga yo kwiteza imbere, ariko hafi ya yose iza kugaragaza ikibazo cy’imikorere, haba mu gukoresha abakozi badafite ubushobozi cyangwa kudacunga neza imari.

Umukozi wa SNV-HORTINVEST ushinzwe ibigo bito n’ibiciriritse (SMEs) Ruzigamanzi Eric, agira ati “mu mishinga 156 yasabye igishoro abaterankunga, 21 ni yo yonyine yageze ku rwego twishimira”.

Ruzigamanzi avuga ko ibigega by’ibihugu byateye imbere nka SNV y’Abaholandi na USAID y’Abanyamerika bisanzwe bikorana n’abahinzi, ariko harimo abadindira ku buryo badashobora gukomeza guhabwa igishoro cyabateza imbere.

Uwitwa Rusingiza Theobald uhinga imbuto za avoka mu Karere ka Kirehe kuva mu mwaka wa 2013, avuga ko hari Umunyakenya wamuhaye ingemwe z’ibiti 1,500 akazitera kuri hegitare eshatu agamije kuzajya azikoramo amasabune, ariko nyuma yaho uwo Munyakenya yarapfuye.

Rusingiza avuga ko uwo mushinga wahise udindira, mu gihe ategereje abashobora kumufasha guhindura icyerekezo cyawo, hagati aho umusaruro ukaba urimo kumupfira ubusa.

SNV ivuga ko abahinga imboga n

SNV ivuga ko abahinga imboga n’imbuto batanga imishanga isaba inkunga ntiyemerwe

Ati “Nshobora gusarura nka toni zirenga eshatu za avoka ku mwaka ariko nta baguzi mbona bazo, mu mwaka ushize nakuyemo amafaranga ibihumbi 160 gusa, izindi zararwaye zirangirika kubera kubura imiti”.

Uwashyira mu mibare aho ikilo kimwe cya avoka kigurwa amafaranga 500 (ni urugero), agakuba na toni eshatu (ibiro 3,000 Rusingiza abona ku mwaka), bigaragara ko ashobora kubona amafaranga atari munsi ya 1,500,000 Frw akuye mu buhinzi bwa avoka.

Mu mahugurwa Rusingiza yari yatumiwemo na SNV i Kigali kuri uyu wa kabiri, yahahuriye n’Uwitwa Iragena Second Findens ugemurira abantu imboga n’imbuto mu ngo, ariko akaba n’umujyanama ku bahinzi b’ibyo bihingwa.

Iragena yumvise igihombo cya Rusingiza yitangira itama, yibutse ko hari miliyoni z’Abanyarwanda n’abanyamahanga bakeneye avoka, haba mu gihugu imbere no hanze yacyo.

Iragena avuga ko uwo musaruro wa Rusingiza ushobora gukomeza gupfa ubusa mu gihe ataramenya ahantu abakeneye avoka bari, ndetse n’izo bakeneye uko zingama.

Abahinzi 30 banacuruza imboga n

Abahinzi 30 banacuruza imboga n’imbuto bagiye kumara amezi atanu biga uburyo imishinga yabo yabona igishoro giteza imbere ishoramari ryabo

Ati “Dufite urubuga rwitwa packandpick.rw rushaka amakuru ku byo Abanyarwanda barya, bakeneye mu ngo zitandukanye, ayo makuru akaba ari yo tuzaha abahinzi kugira ngo bahinge bakurikije ibyo basabwa, nitudakora iyo nyigo tuzakomeza gutakaza umusaruro ukomoka ku buhinzi”.

Iragena avuga ko mu bakiriya 600 yagemuriye imbuto n’imboga mu ngo, 27% muri bo ari bo bonyine bamaze kugaragaza ibyo bakeneye mu buryo buhoraho byafasha umuhinzi kumenya ibyo ahinga n’abo ahingira uko bangana.

Mu mboga umuhinzi mu Rwanda ashobora guhinga yizeye kuzabona abaguzi, harimo inyanya (ku mwanya wa mbere), karoti, epinari, amashu, leti, concombre, broccoli, ibitunguru, dodo, seleri n’amashaza.

Mu mbuto zikenewe cyane harimo imineke, amaronji, avoka, inanasi, pome, amatunda, indimu, imyembe na water mellon nk’uko Iragena yabikozeho inyigo.

Umuyobozi w’Umushinga SNV-HORTINVEST, GB Banjara, avuga ko mu buhinzi bw’imboga, imbuto n’indabo harimo amahirwe menshi abikorera batabyaza umusaruro bitewe n’ubumenyi budahagije ndetse no kubura igishoro.

Ati “U Rwanda rufite ibihe byiza by’ihinga bishobora korohera abahinzi b’imboga n’imbuto, bafite isoko bashobora kubigurishirizamo mu Rwanda no mu mahanga cyane cyane muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo (DRC), hose barabikeneye cyane”.

Ati “Ibitekerezo abahinzi barabifite ariko bakeneye n’igishoro, bashobora guhabwa inguzanyo muri banki cyangwa bakagana abaterankunga barimo na SNV, ariko bagomba kugaragaza uburyo bakora bakanabitangira raporo kugira ngo bagirirwe icyizere”.

Umushinga SNV-HORTINVEST washatse abarimu bo mu bigo INKOMOKO na BIDNETWORK bazawufasha kwigisha abakora ubuhinzi, ubwikorezi n’ubucuruzi bw’imboga n’imbuto, abatunganya uwo musaruro ndetse n’abawugeza ku bawukeneye.


Uyu mushinga w’Abaholandi uvuga ko uteganya gufasha abahinzi bihumbi 45 b’imboga, imbuto n’indabo mu gihugu, kugira ngo babashe gutanga umusaruro uhagije amasoko y’u Rwanda ukanoherezwa mu mahanga.

Mu mwaka ushize wa 2019, u Rwanda rwohereje mu mahanga imboga, imbuto n’indabo bifite agaciro ka miliyoni 27 z’Amadolari ya Amerika (ararenga amanyarwanda miliyari 26).

SNV ikavuga ko izafasha kongera uwo musaruro ukagera kuri miliyoni 130 z’amadolari (hafi miliyari 130 Frw) muri 2024, azaba avuye ku mboga, imbuto n’indabo byoherezwa mu mahanga buri mwaka.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.