Ikigo gishinzwe imiti cya Amerika (FDA) cyemeje ko gihe bibaye ngombwa kuramira umurwayi mu buryo bwihutirwa gusa hakoreshwa Plasma mu kuvura abarwaye covid-19.
Plasma ni kimwe mu bigize amaraso, ikagira ibara rijya kuba umuhondo. Ni yo igendamo uturemangingo (cells/cellules) na proteins bikwira mu mubiri.
Kuvuza Plasma ivanywe mu mubiri w’abantu bakize covid-19, bimaze gukoreshwa ku barwayi 70,000 muri Amerika.
Ikigo FDA kivuga ko igeragezwa ryakozwe inshuro nyinshi ryerekana ko ubu buryo ntacyo butwaye, nubwo hagikenewe izindi nshuro nyinshi hagamijwe gushimangira ko buvura neza koko, kuko hari inzobere nyinshi zakemanze umubare w’inshuro bwageragejwe.
Ikigo FDA na mbere cyari cyaremeje gukoresha Plasma ku barwayi bamwe na bamwe, nk’abarembye cyane cyangwa se abakorerwaho ubushakashatsi.
Kuri ubu, iki kigo cyatanze uruhushya mu gihe byihutirwa rwo kuyikoresha, aho gutanga uruhushya rwuzuye.
Iki kigo kivuga ko abantu bari munsi y’imyaka 80 batari ku byuma bibafasha guhumeka, bahawe Plasma irimo ibirinda umubiri byinshi yabafashije cyane, ikagabanya impfu kuri 35% mu kwezi nyuma yo kuyihabwa, kurusha abahawe Plasma irimo ibirinda umubiri bike.
Peter Marks wo muri iki kigo cy’ubushakashatsi FDA agira ati: “Biraboneka ko ubu buryo ntacyo butwaye, dukomeje kubona ibimenyetso ko ari bwiza.”
Abahanga benshi barimo Dr Anthony Fauci uri mu kanama ka White House ko kurwanya coronavirus, bagiye bashidikanya ingano y’amagerageza yakozwe ku gukoresha Plasma.
Kwemeza ubu buvuzi bibaye nyuma y’uko Perezida Donald Trump anenze ikigo FDA gutinza gutanga inkingo ku mpamvu za politiki.