Ikigo Volcano Ltd gitwara abagenzi cyageneye inkunga y’ibiribwa uturere 10

Olivier Nizeyimana uyobora ikigo Volcano Ltd kizwi cyane mu gutwara abagenzi mu Rwanda yatangarije Kigali Today ko ikigo ayobora cyageneye uturere 10 two mu Rwanda inkunga y’ibiribwa.


Uturere twagenewe inkunga ni Nyarugenge, Muhanga, Ruhango, Nyanza, Huye, Gisagara, Nyamagabe,Nyaruguru, Rusizi na Rubavu.

Buri karere kagenewe toni imwe y’umuceri, na toni y’ifu y’ibigori izwi nka Kawunga, ibiribwa bikaba byahise bitangira gutangwa kuri uyu wa gatatu tariki 01 Mata 2020 haherewe ku karere ka Nyarugenge, naho utundi turere biratugeraho hagendewe ku modoka zibitwara.

Umuyobozi wa Volcano Ltd avuga ko ibyo batanze byatewe n’ubushobozi. Ngo iyo bikunda bari gutanga byinshi bashingiye ku bihe Abanyarwanda benshi barimo kubera icyorezo cya COVID-19.

Yagize ati “Natwe ntabwo tworohewe kubera ubu imirimo yahagaze ariko twifuje kugira icyo dukora nk’abantu bafite umutima ugira urukundo.”

Avuga ko impamvu bahisemo utu turere bashingiye ku hantu Volcano Ltd izwi cyane ariko ko iyo babona ubushobozi bari kongera ibyo gutanga kimwe no kongera aho bagenera inkunga.

Leta y’u Rwanda yatangije gahunda yo guha ibiribwa abantu bari basanzwe bakora nyakabyizi bagashobora kubona ibibatunga, nyamara muri iki gihe cyo kwirinda icyorezo cya COVID-19 bakaba batagisohoka ngo bajye gukora.

Imiryango myinshi mu Rwanda ivuga ko ibayeho nabi, ndetse imwe igafashwa n’abaturanyi, hiyongereyeho abagiraneza bagenda bakusanya inkunga bakazitanga.

Hamwe imiryango itagengwa na Leta yatangiye gutanga ibiribwa, mu gihe ahandi, abikorera na bo bagira ibyo batanga.

Mu gufasha abaturage kubona ibibatunga, ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura amakoperative cyasabye ubuyobozi bw’amakoperative gutanga inyungu n’ubwasisi.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.