Abasore babiri barararanye barasinzira nuko bigeze mu gicuku, umwe arota yicaye imbere y’ameza ateretseho isukari. Noneho akajya akoza urutoki muri ya sukari akanyunguta. Arayirigata yose ishiramo nk’uko yabirotaga.
Bakangutse mu gitondo, umwe warose yagiye kumva yumva abishye mu kanwa aba abwiye mugenzi we ati : “Sha ndumva mbishye mu kanwa wagirango nariye amakakama pe” ! Undi nawe mu gusubiza ati : “Nibe nawe ni mukanwa, njye ndumva ndi kocyerwa mu kabuno wagirango hari icyintu cyanjombaguyemo nijoro nsinziriye” !
Facebook Comments Box