Ikipe ya Basket y’ingabo APR BBC itsinze AS Douane yo muri Senegal!

Ikipe y’ingabo y’umukino wa Basket ifashe ku gakanu As Douane yo muri Senegar iyitsindira iwabo i Dakar amanota 66-61.

Hari kuba imikino ya BAL i Dakar muri Senegar amakipe azavayo yitwaye neza azaza gukinira i Kigali imikino yanyuma yiri rushanwa rimajije kubaka izina muri Afurika bitewe nuko ariryo rikomeye rihuriramo amakipe meza iwayo.

APR BBC yatsinze umukino wayo wa kabiri muri itatu imajije gukina aho yatsinzwemo umwe w’ikipe yitwa Rivers Hoopers yo muri Nigeria akaba ari nayo kipe rukumbi itaratsindwa muri iri rushanwa riri kubera i Dakar muri Senegal.

Iri rushanwa ririmo ikipe ya APR BBC niho hazava amakipe meza azitwara neza kuza gukina 1/4  na finale i Kigali muri Bk Arena guhera itariki 25 Gicurasi 2024.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.