Ikipe ya DRCongo itsinze iya Guinea mu buryo bworoshye nko kunkwa amazi, uruhinja rwari rwasinziriye rurakanguka!

Iri joro imikino ya 1/4 mu gikombe cya Afurika yakomezaga ariko DRCongo ihacanye umucyo ku bitego byayo byiza cyane itsinze Guinea nayo itoroshye.

N’ijoro ryatumye abantu bishimira intsinzi bigaragara ko umupira w’amaguru ukunzwe ku rwego rwo hejuru cyane kugeza aho uruhinja rwasinziriye rukanguka kubera ibyishimo byo muri ruhago nubwo abenshi bajya bibaza ngo umupira n’iki?

Ikipe ya DRCongo ikomeye cyane yageze muri 1/4 nta mukino numwe itsinze hose yambukira ku mwamba na penariti, yatsinze Guinea iyemeje dore ko iyitsinze ibitego 3-1 kandi byose byiza bigaragaza ubukana bw’iyi kipe ya DRCongo itsinze ikipe ikomeye cyane ya Guinea.

Si DRCongo ikomeje muri 1/2 gusa ikipe ya Nigeria nayo yitwaye neza irakomeza itsinze ikipe ya Angola igitego 1-0 umukino wabaye i saa moya z’ijoro hano i Kigali ku mikino iri kubera mu gihugu cya Cote d’Ivoire.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.