Ikipe ya Rayon Sports yazanye rutahizamu mushya Alsény Camara wo muri Guinée. Dore Amafoto y’uyu musore w’ibigango wageze mu Rwanda

IkipRayon Sports yakiriye rutahizamu Alsény Camara Agogo ukomoka muri Guinée. Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Ugushyingo 2023 ni bwo Alsény Camara yageze i Kigali aje muri Rayon Sports.

Uyu rutahizamu w’igihagararo, ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe yakiriwe na Ngabo Roben ushinzwe Itumanaho muri Rayon Sports ndetse na Kana Benie Axella, Umunyamabanga Mukuru wa Rayon Sports y’Abagore.

Uyu rutahizamu w’imyaka 28, biteganyijwe ko mu gihe Rayon Sports yamushima azatangira kuyikinira mu mikino yo kwishyura, ni nyuma y’uko itanyuzwe n’urwego rwa bo ifite ku buryo hari n’abo igomba gusezerera barimo n’umugande Musa Esenu uzaba usoje amasezerano ye.

Alseny Camara yakiniye Kaloum na Horoya AC iwabo muri Guinée, ASAC Ndiambour, Sacré-Coeur na Guediawaye FC zo muri Sénégal ndetse na Hassania d’Agadir yo muri Maroc.

Alsény Camara Agogo ukomoka muri Guinée

BAKUNZI B’IKINYAMAKURU BABITIMES.COM TURAGUSABA KUDUSHYIGIKIRA UGAKANDA HANO MAZE UKORE FOLLOW NA LIKE KURI FACEBOOK PAGE YA BABI TIMES KUGIRANGO AMAKURU AJYE AKUGERAHO MBERE AKIRI MASHYA 
BAKUNZI B’IKINYAMAKURU BABITIMES.COM TURAGUSABA KUDUSHYIGIKIRA UGAKANDA HANO MAZE UKORE FOLLOW NA LIKE KURI INSTAGRAM YA BABI TIMES KUGIRANGO AMAKURU AJYE AKUGERAHO MBERE AKIRI MASHYA
Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.