Ikipe ya Real Madrid yishimiye igikombe cya Champions League cya 15 itaranagikinira!

Iri joro hakomezaga imikino ya 1/2 ya Champions League igikombe gikomeye ku mugabane w’uburayi.

Ikipe ya Real Madrid yari yakiriye ikipe yo mu Budage ya Bayern Munich iza kuyitendekaho nubwo Bayern Munich nayo itoroshye gusa bisoza iboneye akaga i Madrid muri Esipanye irahatsindirwa.

Uyu mukino waje kukomwaho n’abafana benshi batemeranye n’imisifurire yuyu mukino bitewe n’ibitego byagiye bibonekamo gusa ibi byaje gusoza ikipe imajije guca agahigo ko gutwara iki gikombe ya Real Madrid igitwaye ku bitego 2-1 gusa byose ibiteranyije n’ibyabonetse mu mukino ubanza biba ibitego 4-3 maze biyihe amahirwe yo kugera kuri finale aho izacakirana na Borussia Dortmund yo mu Budage.

Real Madrid niramuka itwaye iki gikombe kiraba kibaye igikombe cya 15 mu mateka yayo muri Champions league dore ko yanacyishimiye ikimara gutsinda Bayern Munich kuko yahise yambara imyambaro yerekana ko ari igikombe cya 15.

Real Madrid izacakirana na Borussia Dortmund kuri Finale mu Bwongereza
Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.