Ikipe y’igihugu ya Basket y’abatarengeje imyaka 18 mu bakobwa inyagiye iya South Africa yakiriye iri rishanwa!

Mu mukino wa Basket, ikipe y’abakobwa b’u Rwanda yatsinze ikipe ya South Africa yakiriye iri rushanwa rya AFROBASKET amanota menshi cyane nkaho badahari. N’imikino irimo kubera South Africa ya abatarengeje imyaka 18 mu mukino wa Basketball.

Uyu mukino wabaye i saa cyenda z’amanywa ya hano i Kigali aho ikipe y’u Rwanda y’abakobwa batarengeje imyaka 18 yahuraga n’ikipe ya South Africa iyitsinda manota 102-37 ibyishimo bitaha i Rwanda dore ko bazongera gusubira mu kibuga kuwa gatatu bacakirana n’ikipe ya Tunisia.

Muri iri rushanwa amakipe azitwara neza azakomeza akagera finale azahagararira umugabane wa Afurika mu gikombe cy’isi umwaka utaha cy’abatarengeje imyaka 19 kizabera mu gihugu cy’Ubusuwisi.

 

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.