Mu gihe Kigali imaze iminsi irangwa n’imicyo ndetse n’ubushyuhe, kuri uyu wa Mbere ikirere cyahindutse kuva mu gitondo bitewe n’ibicu byagaragaraga ko bishaka gutanga imvura.
Iyo mvura yaje kugwa guhera mu masaha yo ku manywa ikomeza no ku gicamunsi, hamwe ndetse ikaba igejeje ku mugoroba igitonyanga.
Usibye imvura kandi, humvikanaga n’ubukonje, bituma abantu batangira gushaka uko berekera mu ngo cyane ko n’isaha ya saa moya yo kuba abantu bageze mu rugo yagendaga yegereza.
Aya ni amwe mu mafoto agaragaza uko ikirere cya Kigali cyasaga kuri uyu wa Mbere.
Usibye i Kigali, iyi mvura yageze n’ahantu hatandukanye mu Ntara. Aha muri aya mafoto ari hepfo ni i Nyagatare mu Burasirazuba.
Facebook Comments Box