Umuturage wo mu Kagari ka Rurenge, Umurenge wa Rukomo mu Karere ka Nyagatare witwa Uzamukunda Dative, avuga ko Ikofi ya Banki ya Kigali (BK) imugejeje ku gucuruza inyongeramusaruro.
Uzamukunda Dative avuga ko mbere yahoze ari umuhinzi uvanga imbuto mu murima umwe ntabone umusaruro.
Ati “Mbere narahingaga nkavanga ibigori, ibishyimbo, imyumbati, nkashyiramo amarundano y’imigozi y’ibijumba, nkashyiramo na twa turayi, najyaga numva ngo umuntu yeza toni y’ibigori bikambera inzozi. Iyo nakabyaga nasaruraga imifuka ibiri y’ibigori n’udushyimbo duke, mbese sinezaga kandi sinanarumbyaga nkahora muri urwo.”
Avuga ko nyuma ngo yaje guhabwa amahugurwa y’ubuhinzi atangira guhinga atandukanyije imbuto ndetse akoresha inyongeramusaruro.
Guhinga neza ngo byamuhaye umusaruro kuko ku nshuro ya mbere yabonye amafaranga ibihumbi 800 atangira kurangura inyongeramusaruro na we akazicuruza ku bahinzi bagenzi be.
Uzamukunda Dative avuga ko kuva uyu mwaka watangira yatangiye gukorana na Ikofi ya BK.
Ngo byamufashije kubona amafaranga y’ikiranguzo yongera ubwinshi bw’inyongeramusaruro.
Agira ati “Jye abahinzi bato baraza nkabandika mu Ikofi, uko babonye amafaranga bakayampa nkayabika kugeza agwiriye, nkabona ikiranguzo kinini kandi na wa muhinzi akabona inyongeramusaruro ku buryo bumworoheye kuko aba yarishyuye buhoro buhoro.”
Uzamukunda Dative avuga ko kuva yatangira gukorana n’Ikofi ngo ubu ageze ku kurangura ifumbire irenga Toni imwe ndetse n’imbuto y’ibigori irenga ibiro 300.
Avuga ko guhinga neza byatumye yiteza imbere kuko yabashije kugura isambu ya metero 15 kuri 300 ndetse yubaka n’inzu yo kubamo nyamara mbere yarabaga mu nzu y’amabati 20.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Murekatete Juliet, avuga ko umugore hari urwego amaze kugeraho yiteza imbere ugereranyije na mbere, aho yahoraga ateze buri kimwe ku mugabo.
Agira ati “Yego haracyari byinshi abagore bagomba gukora ariko nanone twakwishimira ko batagitega ko buri cyose bagihabwa n’abagabo. Abagore bamenye gukorana n’ibigo by’imari, barahinga, urebye barakataje mu iterambere.”