Imana ngo ni yo yamutegetse kurongora umugore mugufi umurusha imyaka 26

Binyuze mu gusenga no kwerekwa, Imana ngo ni yo yasabye Ndayitegeye Aaron kurongora Mukeshimana Josée, ufite ubugufi bukabije unarusha umugabo we imyaka 26 y’amavuko.


Mukeshimana Josée w’imyaka 50 y’amavuko (nk’uko amakuru aturuka mu buyobozi bw’Umurenge basezeraniyemo abigaragaza) ni umukobwa uzwi cyane mu Karere ka Huye kubera indeshyo ye ngufi benshi bafata nk’ubumuga. Uyu mukobwa umaze imyaka 6 akora akazi ko kwigisha kuboha mu nzu ndangamurage ya Huye, azwi cyane n’abagenzi bagenda mu modoka zitwara abagenzi Nyamagebe – Huye kuko azigendamo hafi ya buri munsi agiye anava aho akorera Mu mujyi wa Huye atashye iwabo ahitwa i Gashikiri werekeza i Nyamagabe.

Imyiteguro y’ubukwe bwa Josée na Aaron yatangiye kuba kimomo ku wa kane tariki 10 Mutarama 2019, ubwo hakwirakwiraga amafoto ku mbuga nkoranyambaga aba bageni bavuye gusezerana kubana imbere y’amategeko.


Mu kiganiro twagiranye n’umugabo we Ndayitegeye Aaron w’imyaka 24 y’amavuko, yavuze adashidikanya ko Imana yo mu ijuru ari yo yamusanze arimo asenga imwemeza ko agomba kurongora Mukeshimana, na we ngo abirebye asanga koko Mukeshimana yari akwiye umugabo bituma yumvira Imana.

Yagize ati “Imana ni yo yamunyihereye. Urumva narasenze imbwira ko ngomba kumushaka, kandi koko nanjye nsanga yari akeneye umugabo.”

Tumubajije niba ubugufi bwe bukabije ntacyo bumutwaye cyangwa butamutera ipfunwe, yemeje ko ibyo nta kibazo abibonamo kandi ko yumva bitazamubuza gushinga urugo ngo rukomere.

Ati “Ibyo by’ubugufi ntacyo bitwaye kandi ntabwo byatubuza kubaka urugo rwacu.”

Ndayitegeye avuga ko icyabanje kugorana ari uguhindura idini, kuko we yasengeraga muri Zion Temple naho umukobwa asengera muri ADEPR, ariko na byo ngo byarangiye Ndayitegeye Aaron yemeye gusanga umukobwa yihebeye muri ADEPR.


Ku ruhande rwa Mukeshimana we ngo icyo yakoze ni ukumvira Imana agasanga umugabo wamweretswe. Tuganira kuri Telephone, byumvikanaga ko ari kumwe n’abandi bantu benshi mu rugo basa n’abari mu myiteguro ikomeye. Twabanje kumubaza niba ibisabwa byose biri ku murongo kugira ngo ubukwe bube, adusubiza agira ati “Ibyangombwa biringaniye birahari, uretse inkwano ni yo itaraboneka, ariko abasaza bumvikanye ko itazaboneka, kandi jyewe ntacyo bintwaye.”

Mbere y’uko bajya mu byo gusezerana mu mategeko, imiryango yombi ngo yarabanje iraganira, bemeranya ko ubushobozi bw’umusore butazatuma babona inkwano, bituma bajya gusezerana nta ngingimira.

Mukeshimana Josée ubu wamaze kuba umugore mu buryo bwemewe n’amategeko, yatubwiye ko yabanje kugira amakenga yo kwizera koko niba ari Imana yasabye ko ashyingiranwa na Aaron.

Ati “Nari ndi ku kazi, umusaza dukorana anzanira akabaruwa ngasomye nsanga kanditsemo ko Imana imfitiye ubutumwa. Naje kumenya ko ari uriya musore wakanditse, mubajije na we ambwira ko koko ari ko Imana yamubwiye.”


Tubajije Mukeshimana Josée icyamwemeje ko ari Imana, yagize ati “Jyewe Imana ntabwo yigeze imbwira ngo ni yo yabivuze. Ariko nabajije abandi basenga kundusha bambwira ko nta kibi babona muri ubwo bukwe bwanjye na Aaron, mpitamo kwemera kumusanga.”

Mukeshimana avuga ko amaze umwaka urenga akundana na Aaron, kandi ngo nta kindi kintu abona Aaron amukurikiyeho cyane ko nta bundi butunzi afite bwatuma umusore amukurikira.

Ati “Mpembwa ibihumbi mirongo irindwi by’amanyarwanda, kandi ni yo amfasha gutunga urugo rw’umukecuru tubana, nkanayategamo buri munsi njya ku kazi. Mu by’ukuri uwo si umutungo wavuga ko umusore yakurikira.”

Mukeshimana avuga ko abantu batahwemye gushaka kwica ubu bukwe, bamwe bamubwira ko umugabo akurikiye imitungo, abandi bakamubwira ko umugabo we ari ikirara azamuta mu nzu n’ibindi. Ku rundi ruhande ariko, ngo umusore na we bahoraga bamubwira ko adakwiye gushaka umukobwa ushaje kandi mugufi kuko ashobora kutazabyara, ndetse ngo hari n’abamubwiraga ko umugore we ashobora gutera umwaku umuryango.

Mukeshimana Josée amaze imyaka 6 akora mu nzu ndangamurage y’i Huye, aho yigisha abana amasomo yo kuboha ibikoresho bya kinyarwanda nk’ibirago, ibiseke n’ibindi. Avuga ko hari abandi basore bajyaga baza kumurambagiza ariko akanga ko bamutwara, kuko ngo kuva cyera yangaga umugabo wazamutuka cyangwa akamukubitira mu rugo rwe.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.