Mu Karere ka Nyamagabe hari abarezi bigisha mu mashuri yisumbuye bavuga ko imfashanyigisho zidahagije ziri mu bituma batabasha gutanga uburezi bufite ireme nk’uko babyifuza.
Emmanuel Samvura wigisha ubugenge (physics) mu Rwunge rw’amashuri rwa Kigeme A (G.S. Kigeme A), avuga ko ubundi mu kwigisha ubumenyi ngiro (pratique) hagomba kubaho ibikurikizwa byateganyijwe mu nteganyanyigisho (curriculum), ariko ngo nta byateganyijwe muri iri somo yigisha kuri porogaramu yo mu mwaka wa gatandatu.
Agira ati “Bisaba ko twirwanaho. Ukavuga uti ‘nko mu by’amashanyarazi nabakoresha ibingibi, mu gukanika no mu bindi nabakoresha ibingibi’. Ariko nta murongo uteganya ngo umwana urangije umwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye agomba kuba yarakoze nibura imikoro ngiro (pratique) rimwe kabiri gatatu”.
Yongeraho ko abarimu babifitemo uburambe banakosora ibizamini bya Leta, bagerageza kwirwanaho mu kwigisha bafatiye ku bizamini abana bagiye bahabwa, ariko ko abashyashya bo batabasha kumenya uko babyitwaramo.
Mu bindi bigorana mu bumenyi ngiro harimo kuba ibigo biba bifite ibikoresho bikeya byo kwifashisha muri laboratwari.
Pierre Célestin Habimana, na we wigisha kuri GS Kigeme A ati “Iyo turi mu mikoro ngiro tubategura kuzakora neza ibizamini bya Leta, ubukeya bw’ibikoresho butuma aho kugira ngo abana bakorane ari nka babiri bashobore kubyumva neza, usanga bakora ari nka batandatu cyangwa umunani”.
Ngo hari n’amasomo atarabonerwa ibitabo bijyanye n’integanyanyigisho ishingiye ku bushobozi yifashishwa guhera muri 2015.
Hari n’amasomo atarabonerwa ibitabo bijyanye na gahunda y’imyigishirize ubu iri gukoreshwa (CBC). Muri byo harimo iby’ikinyarwanda guhera muwa kane kugera mu wa gatandatu, hamwe n’iby’ubugenge n’iby’ubutabire byo mu myaka ya gatanu n’iya gatandatu.
Ku bijyanye n’ibitabo, ngo hari n’ibyifashishwa byagiye byandikwa n’abantu banyuranye bituma usanga hari nk’ibintu bidahuye.
Umwarimu umwe wigisha isomo ryerekeranye no kwihangira imirimo (entrepreneurship) ati “Urugero nko mu gitabo kimwe ugasanga bavuga ngo ‘liquid capital’ ni amafaranga umuntu afite mu ntoki hamwe n’ayo afite muri banki, ugasanga mu kindi baravuga ko ari ayo ufite mu ntoki gusa”.
Umunyeshuri uguye ku gitabo kirimo amakosa, ikibazo nk’ikingiki iyo ahuye na cyo mu kizamini cya Leta umukosora avuga ko yabyishe nyamara amakosa atari aye.
Umwarimu uzi ko hari ibitabo byasohotse bivuga ibinyuranye ni we utamwima amanota ye kuko kumenya ibitari byo atari ikosa rye.
Michel Hakizimana, umuyobozi ushinzwe amasomo kuri G.S. Kigeme A, yongeraho ko atekereza ko byarushaho kuba byiza abarimu bagiye bahugurwa ku nteganyanyigisho nshyashya (content), aho kwibanda ku myigishirize (methodology) gusa, nk’uko byagiye bigaragara.
Agira ati “Mbere yo gukosora ibizamini bya Leta, habanza kubaho kumvikana uko abarimu bazabyitwaramo (consensus). No ku masomo ajyanye n’imyigishirize mishyashya ni ko byari bikwiye kugenda. Mbere y’uko ibitabo bisohorwa, bagahuza abarimu bagakora consensus y’ibigiye kwigishwa”.
Abo barimu bahujwe mbere yo gusohora integanyanyigisho, ngo ni na bo baba bazagira uruhare mu guhugura bagenzi babo.
Umuyobozi Mukuru wIkigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi (REB), Dr. Irenée Ndayambaje, avuga ko kuba habaho ibitabo binyuranye bimwe birimo amakosa ibindi nta yarimo bitazongera kuko kuva muri 2018 REB yatangiye kwishyiriraho ibitabo byayo (binyuranye na mbere byazanwaga n’abandika ibitabo batandukanye).
Nubwo batarabasha kugeza ibitabo bishyashya ku mashuri yose mu buryo bwifuzwa, byashyizwe ku rubuga rwa internet rwa REB ku buryo ufite ubushobozi bwo kwicapishiriza cyangwa kubisoma yifashishije mudasobwa yabifataho.
Anavuga ko bazavugana n’abarimu bigisha ubumenyi (sicience) bagaragaje iki kibazo, babasobanurire neza ingorane bahura na zo mu myigishirize y’ubumenyi ngiro, banarebera hamwe uko byakosorwa.