Imibare Y’abapimisha DNA mu Rwanda Iri gutumbagira / Dore ikiri kubitera n’igisabwa gukorwa / Ikizere mu muryango cyarayoyotse! ,

Imibare ya Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera (RFL), iherutse kugaragaza ko mu 2022/23, abagabo 780 bakoresheje ibizamini sanomuzi bizwi nka ADN, bashaka kumenya koko ko abana bafite ari ababo, umubare wabo wikubye kane mu myaka itanu. Iyi mibare igaragaza ko abagabo bakoresheje ADN bashaka kumenya ko abana ari ababo mu 2021/22 bari 599, bavuye kuri 424 bariho mu 2020/21 na 246 mu 2019/20.

Kuva ku wa 1 Nyakanga 2018 kugeza kuwa 30 Kamena 2019, abagabo 198 bakoresheje ibizamini bya ADN bashaka kwizera ko abana babyaranye n’abagore babo ari ababo.

Kuva iyi mibare yajya hanze yakuruye impaka muri sosiyete bamwe bagaragaza ko nta mugabo wari ukwiriye kwijandika muri ibi bikorwa byo kujya gupimisha abana babo, mu gihe abandi bagaragazaga ko umuntu ugeza aho gufata iki cyemezo aba abifitiye impamvu zikomeye.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Sugira Hubert usanzwe ari inzobere mu mibanire y’abashakanye n’iy’abantu n’abandi muri sosiyete, yagaragaje ko iyi mibare ishobora kuzamuka bitewe n’impamvu zitandukanye kuko hari n’abajya gukoresha ibizamini bya ADN kubera ibyangombwa rukana bari gushaka.

Ati “Kuvuga ko umubare wiyongereye wenda ni uko ari bwo abantu babonye uburyo bashobora kubikoramo; mperutse kubona inkuru ivuga ko habayeho ubukangurambaga cyane kuri ibyo bijyanye n’ibimenyetso bya gihanga bikorwa na laboratwari y’u Rwanda, harimo no gupima ADN; kuba abantu bajyayo hari impamvu nyinshi zibitera, hari nk’abantu nzi bagiye gukora ibyo bizamini bya ADN kubera ko bari barimo kwaka Visa kuri ambasade bagira ngo barebe ko abo bana ari abawe koko.”

Yakomeje avuga ko “Iyo tuvuga ngo imibare yariyongereye, njye mbigendamo buhoro kuko hari igihe tuvuga ngo ikintu cyariyongereye kandi ari uko ari bwo gitangiye gukorwa. Ikintu iyo gitangiye gukorwa, uko abantu bagenda bakimenya ni ko bagenda bagikora. Ariko sinibaza ko ari ikibazo kinini cyane kirenze kuko nabonye bitanasaba amafaranga make, ahubwo nibwira ko amafaranga agabanutse ari ho twabona kwiyongera cyane kw’abo bajya gukoresha ibyo bizamini.”

Kutizera uwo mwashakanye bishobora kuba impamvu

Sugira yagaragaje ko nubwo hari abashobora gukoresha ADN kubera ko bashaka ibyangombwa hari n’abayikora bashaka kumenya niba koko abana bafite ari ababo. Ati “Gusa icyo kibazo kirahari kandi ni ikibazo gishobora no kugira ingaruka nyinshi. Impamvu zibitera ni nyinshi ariko kuri njye, impamvu ya mbere navuga ibitera ni uko umuntu aba atizeye ko umwana ari uwe.”

Sugira agaragaza ko kuba umugabo yafata icyemezo cyo kujya gupimisha umwana ADN kubera ko atizera umugore we, biba ari intangiriro y’ibibazo mu muryango nyarwanda.

Ati “Ni ikibazo kubera ko niba urinze kujya gukoresha ubuhanga, ni uko uba utizeye uwo mubana kuko k’umubyeyi w’umugore biroroshye kubera ko ni we ubyara umwana […] rero iyo umuntu yarinze kujya gukoresha ikizamini cya ADN, haba harimo ikibazo cyo kwizerana kuko akenshi ni abagabo bayikora, niba umugabo atizeye ijambo ry’uwo babana, ikibazo cyo kwizerana kiba gihari. Icyo ni ikibazo gikomeye rero kuko kwizerana hagati y’abashakanye ni ibuye ry’ifatizo ryo kubaka urugo.”

“Kubaka urugo n’umuntu mutizerana biragoye, iyo rero abantu barinze kujya ahongaho ni uko ibintu biba bitagenda neza.” Yakomeje avuga ko abagabo bafata icyemezo cyo kujya gupimisha ADN kubera kutizera abagore babo hari byinshi bashobora kubishingiraho, birimo kuba babona badasa n’abo bana babo cyangwa bakabona hari abandi bantu basa.

Ati “Bishobora guterwa n’impamvu nyinshi zirimo kubona umwana mudasa, ibyo birashoboka. Bishobora guterwa n’uko wabonye umwana hari undi basa, cyangwa bikanaterwa n’imyifatire itari myiza wabonye ku muntu, cyangwa rimwe na rimwe ukumva amabwire y’abakubwira bati “uriya mwana si uwawe” cyangwa undi akaza ati “uriya mwana ni uwanjye.”

Abaharanira uburenganzira bw’abana bagaragaza ko uku kwiyongera kw’abapimisha ADN, biri gushyira mu kangaratete ubuzima bw’abana nyuma yo gusohoka kw’ibizamini, bikagaragara ko abo byari bizwi ko ari ba se atari ko biri.

Uretse ingaruka zigera kuri aba bana mu buryo bw’ako kanya, Sugira agaragaza iyo ibi bibaye bisenya imibanire y’abashakanye mu rugo. Ati “Mu mibanire yo mu rugo, nibaza ko iyo mugeze ku rwego rwo kujya gupimisha, ikibazo kiba cyavutse. Nk’uko nabivuze, nibaza ko ibuye ry’urufatiro mu kubaka umuryango, ni ukwizerana. Ni cyo umuryango ushingiraho.”

“Iyo byageze aho urinda kujya gukoresha ubuhanga ni uko kwizera ijambo ry’uwo mwashakanye biba bitagihagije. Kubera ko wenda icyizere, si ikintu waka umuntu ahubwo ni icyo umuha kuko agikwiriye. Wizera umuntu kuko ari umwizerwa, rero iyo utakimutekerezaho ko ari umwizerwa, buriya urugo ruba rugeze ahantu habi.”

“Rero bigira ingaruka nyinshi zitanaturutse ku gukoresha ibizamini, ahubwo zivuye ku kutizerana. Niba watekereje ko umuntu yaguciye inyuma, sinzi niba n’icyo kizamini kikweretse ko uwo mwana ari uwawe, imibanire yanyu yakomeza kugenda neza. Kandi gusanga umwana ari uwawe ntibivuze ko bataguciye inyuma kubera ko uko umuntu akoze imibonano mpuzabitsina si ko atwita.”

Hakorwe iki?

Mu kwirinda ibibazo bimwe ba bimwe byaterwa no gukoresha ibi bizamini bya ADN mu buryo bubonetse bwose, mu mahame agena imikorere yabyo mu Rwanda harimo ko umugabo ushaka gupimisha umwana ngo yemeze ko ari uwe, aba agomba kuzana na nyina w’uwo mwana bagasinyira ko bombi bakoresheje icyo kizamini ku bushake.

Uretse izi ngamba zashyizweho, Sugira avuga ko inzego bireba ndetse n’Abanyarwanda muri rusange bakwiriye guharanira urugo rwiza, aho umugabo n’umugore babanye mu mahoro.

Ati “Si na Minisiteri ifite umuryango mu nshingano gusa kubera ko ari ikibazo kitureba twese mbere y’uko bigera muri minisiteri, bibanza kutugeraho mu miryango yacu, nk’umuryango nyarwanda twakagombye kubanza kumenya ko urugo rwiza ari rwo twakabanje gushakisha. Tukabanza tukareka igitutu kuko watangara wumvise impamvu abantu bashakana.”

“Iyo ugiye gushaka umuntu ku mpamvu mbi, amahirwe menshi ni uko uba ugiye kubana n’umuntu utari we, umuntu utari ukwiye. Uwo muntu mubanye atari akwiye, hari igihe bigeraho bikabananira bitewe na cya gitutu umuryango nyarwanda ubamo bimwe byo guhoza umuntu ku nkeke bamubaza bati “ni ryari, bigeze he urabura iki?” Bishobora kuba ikibazo kizazana ingaruka. Ntabwo rero mvuga ngo minisiteri ifite iki cyangwa iki, njyewe ubukangurambaga mbushyira ku muryango nyarwanda.”

Yakomeje avuga ko “tubanze twumve ko urugo ari ikintu gikomeye. Ntabwo ari ikintu ujyamo ku mpamvu zidafatika. Ushobora kugura ishati utayikunda ukayiha umuntu, iyo washatse umugore ntabwo uvuga ngo ugiye kumutanga cyangwa kumusubiza. Iyo washatse umugore.”

“Rero minisiteri, yakagombye gushyira imbaraga nyinshi mu gutegura abantu bajya kubaka ingo tukabasobanurira ibintu byose kuko urugo ntabwo rwubakirwa ku rukundo gusa, hakenewe n’ubundi bumenyi ku buryo abantu bajya kubaka bazi ibyo bagiyemo.”

Sugira avuga ko uku kubaka umuryango mwiza bikwiriye guhera mu guha inyigisho n’impanuro abasore n’inkumi bitegura kubana ndetse nabo ubwabo bakaba ari icyifuzo bakomeyeho. Ati “Icyo umuntu akwiye kwitaho ajya guhitamo uwo bazabana, ariko na mbere yo kugeraho wabanza ukibaza niba kujya kubaka urugo ari igitekerezo cyawe. Ibi bintu ngitangira gukora ibyo kwegera abantu no kuganira ku bijyanye n’imiryango, ntabwo nari nzi ko abantu benshi bakora ubukwe ku mpamvu mbi cyane. Bamwe ugasanga ngo barazikora bahunga iwabo, bahunga ibibazo babamo. Igisubizo cy’ibibazo si ukujya gushaka umugabo cyangwa gushaka umugore kuko ugiye kujya kwikubita ku muntu akenshi atazi n’impamvu agize ngo wamukunze, hari icyo ukurikiranye.”

“Icya mbere cyo kumenya rero ni uko kubaka ari umushinga w’igihe kirekire. Ntabwo ari ukujya kugerageza, iryo gerageza ugiye kurikora, riba rizakugiraho ingaruka wowe mu mutwe n’uwo mugiye kubana bizabagiraho ingaruka. Tubanze tumenye ko ari icyemezo umuntu akwiye gufata kimuturutseho, kandi yanagitekerejeho avuga ati “uyu muntu niyemeje kubana na we akaramata. Iyo rero icyo twamaze kukirenga, umuntu ukwiye gushaka ni umuntu ukunze uko ari kandi nawe kugira ngo ukundane na we, uba ugomba gukomeza kuba uko uri.”

Abahanga mu bya siyansi basobanura ADN nk’uturemangingo ndangasano twihariwe na buri muntu akaba ari natwo tumuranga. Muri laboratwari y’ibimenyetso byifashishwa mu butabera ADN ikoreshwa mu kumenya uwakoze icyaha cyangwa amasano ari hagati y’abantu.

ADN ipimishwa ku mpamvu ebyiri; hagamijwe ubutabera cyangwa umuntu ku bushake bwe. Mu butabera, RIB, Ubushinjacyaha, inkiko yaba iza gisirikare cyangwa iza gisivili, urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka, umushinga w’indangamuntu bashobora gusaba ko hapimwa ADN y’umuntu.

Mu bijyanye n’ubutabera, laboratwari ikenera icyemezo cy’usaba guhabwa iyo serivisi cyatanzwe n’urwego runaka rubisaba.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.