Imibereho y’insengero, amashuri n’imodoka nyuma y’iminsi 40 bidakoreshwa (Amafoto)

Bimwe mu bikorwa remezo nk’amashuri n’insengero ndetse n’imodoka, bigaragaza ko bishobora kwangirika biramutse bititawemo, nyuma y’iminsi 40 bimaze bidakoreshwa kubera gahunda ya ‘guma mu rugo’ yo kwirinda icyorezo COVID-19.

Kigali Today yasuye bimwe muri ibi bikorwa mu rwego rwo kureba uko byifashe, isanga zimwe mu nyubako zarinjiwemo n’amazi, ahandi harahindutse indare y’ibyatsi, ndetse n’ibiribwa byabitswe bikaba bishobora kwibasirwa n’uruhumbu.

Ku rusengero rwa Restoration Church ku Kimisagara umunyamakuru wa Kigali Today yasanze banitse amatapi, ibitabo n’uduseke dukoreshwa mu gihe cyo gutanga amaturo byarangijwe n’amazi yinjiye muri urwo rusengero.

Urusengero rwa Restoration Church Kimisagara ni rumwe mu bikeneye kwitabwaho muri iki gihe cya

Urusengero rwa Restoration Church Kimisagara ni rumwe mu bikeneye kwitabwaho muri iki gihe cya ’Guma mu rugo’

Umukozi w’isuku warimo ayora itaka ry’icyondo mu bikari by’urusengero avuga ko inzu zo hasi zatewe n’imyuzure y’imvura imaze igihe igwa, bimwe mu bikoresho ngo bikaba byaratangiye kwangirika.

Iruhande rwa Restoration Church hari urwunge rw’amashuri rwa Kimisagara, na rwo ruheruka kwakira abarwigamo cyangwa imikino mbere y’ingamba zo kwirinda COVID-19.

Muri iki kigo hacumbitsemo imiryango 15 y’abasenyewe n’ibiza byaturutse ku gutura ku misozi ihanamye y’i Kigali, bakaba bategereje kuzimukira ahandi babifashijwemo n’inzego z’Ubuyobozi.

Imbuga z

Imbuga z’urwunge rw’amashuri rwa Kimisagara zamaze kumeramo ibyatsi byenda kuba ibihuru

Umwe muri abo baturage witwa Nimugire Catherine agira ati “Aya mashuri tuyafata nk’iwacu, mbere yo kujyamo twabanje gushyira ibikoresho(intebe) ku ruhande turabibungabunga, ndetse nta n’umuntu ushobora gutekeramo, urabona ko ducana hanze”.

Imbuga z’icyo kigo ariko zahindutse indare y’ibyatsi ndetse n’ibibuga by’imikino byaretsemo amazi, ariko abaturage bahatuye bavuga ko biyemeje kuhakora isuku.

Mu rwunge rw’amashuri rwa Gisozi I mu Karere ka Gasabo na ho ubusitani bwaratoshye bwenda kuba ibihuru, hamwe na hamwe imvura ikaba imaze gutera ubuhehere mu nyubako imbere no hanze yazo.

Umucungamutungo w’iki Kigo, Harelimana Jean de Dieu avuga ko haramutse hagize urangara gato imiyoboro ijyana amazi hepfo mu kabande ikuzuramo igitaka, amazi ngo yahita yuzura mu nyubako akazisenya.

Harelimana yaganiriye na Kigali Today mu gihe abantu barimo kumufasha kwimura no kwita ku biribwa by’abanyeshuri byendaga kubora no gutonda uruhumbu, bitewe n’iminsi bimaze nta muntu ubikoramo.

GS Gisozi bafatiranye ibiribwa byabitswe mu mashuri bishobora kwangirika, babyitaho

GS Gisozi bafatiranye ibiribwa byabitswe mu mashuri bishobora kwangirika, babyitaho

Yagize ati “Dufite ibiribwa byagombaga gutunga abanyeshuri mu gihe kingana n’ibyumweru bitatu, ubusanzwe twajyaga dushaka ibiribwa bizarangizanya n’igihembwe, ibi rero byabaye nk’ibiruhuko bitunguranye, ni yo mpamvu ibi biribwa tugomba kubifata neza kugira ngo abe ari byo tuzaheraho”.

“Biragaraga ko abana bashobora kuzatangira kwiga ababyeyi baduhaga amafaranga yo kugura ibiribwa ntayo bafite ukurikije ibi bihe turimo”.

Mu bindi bikorwa by’abantu bishobora kwangirika cyangwa kuba byaramaze kwangirika bitewe n’uko bimaze igihe bidakoreshwa hari imodoka, nk’uko umukanishi wazo mu igaraji rya Kimisagara Iraguha yabisobanuye.

Abafite imodoka bakaba batazatsa ngo bazitembereze buri munsi, zishobora kuba zaramaze kwangirika

Abafite imodoka bakaba batazatsa ngo bazitembereze buri munsi, zishobora kuba zaramaze kwangirika

Avuga ko mu gihe kitarenga ukwezi kumwe imodoka iri hamwe nta muntu uyatsa ngo anatembereze amapine yayo, inzira z’amavuta zifunga ndetse n’amapine agatangira kubora ibice bimaze igihe bikandagiye hasi.

Iraguha avuga ko umuntu utarakije imodoka ye buri munsi ngo ayitoze kugenda, amafaranga make azatanga ku mukanishi mu gihe ‘guma mu rugo’ yaba irangiye vuba bishoboka, ngo ntazaba munsi y’ibihumbi 150.

Ati “Ugomba kwatsa imodoka buri gitondo nibura nk’iminota 10 (kugira ngo amavuta abanze atembere mu byuma n’imiyoboro ifunguke), ukanayigendesha kugira ngo amapine yongere akandagize uruhande atari akandagiyeho, icyo gihe n’umwaka washira”.

Abaturage bacumbitse muri GS Kimisagara biyemeje kwita ku bikorwa remezo bigize iryo shuri

Abaturage bacumbitse muri GS Kimisagara biyemeje kwita ku bikorwa remezo bigize iryo shuri

Haracyari kare kwemeza igihe abatuye isi muri rusange n’Abanyarwanda by’umwihariko bashobora kongera gusubira mu mirimo nk’uko bahoze, bitewe n’uko icyorezo Covid-19 kitarabonerwa umuti n’urukingo, kandi benshi bakaba bakomeje kwandura no guhitanwa na cyo.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.