Imihanda ihurira mu Kanogo yafunzwe kubera kubaka ikiraro kiyihuza

Polisi y’u Rwanda iramenyesha Abaturarwanda bose ko kubera imirimo yo kubaka ikiraro gihuza imihanda ihurira mu isangano ryo mu Kanogo, imihanda Kanogo-Rugunga-Kiyovu na Rugunga-Rwampala (KK 2Ave na KK 31Ave) ifunze kuva ku wa Kane tariki ya 14 kugeza tariki ya 21 Gicurasi 2020.

Ahari akamenyetso gatukura karagaragaza umuhanda ufunze, naho ak

Ahari akamenyetso gatukura karagaragaza umuhanda ufunze, naho ak’icyatsi kibisi karagaragaza umuhanda ufunguye

Mu itangazo yanyujije kuri twitter, Polisi y’u Rwanda iragira abantu inama yo gukoresha indi mihanda.

Yamenyeshe abakoresha iyo mihanda kandi ko hari abapolisi bari ku muhanda, kugira ngo babafashe kubayobora mu yindi mihanda bakwifashisha. Abakoresha iyi mihanda barasabwa kwihanganira impinduka zabaye mu ikoreshwa ryayo.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.