Mu gihe hari hamaze gushyirwaho ibiciro bishya ku ngendo zo mu modoka rusange zijya mu ntara no mumujyi wa Kigali bashyize hanze imihanda mishya igiye gutangira gushyirwamo imodoka rusange zitwara abagenzi mu rwego rwo kunoza ingendo.
Byatangajwe kuri uyu wa Gatatu mu kiganiro n’abanyamakuru, cyari kigamije kuvuga ku mpinduka mu bijyanye no gutwara abantu n’ibintu mu Rwanda.
Mu mpinduka nshya, ni uko hari imihanda mishya cyangwa ibyerekezo 12 , byashyizwemo imodoka zitwara abagenzi mu busanzwe zitahabonekaga.
Iyo mihanda mishya harimo uzanyuramo imodoka zizengurukana abagenzi mu mujyi rwagati (CBD-Down Town Bus Park), imodoka zizajya ziva i Masaka, zigaca ahazwi nka 15 zikagera mu cyanya cyahariwe inganda, n’izizajya zinyura mu muhanda Masaka –Rusheshe.
Mu byerekezo bishya kandi byatangajwe, harimo icya Gare ya Nyanza-Gahanga-Nunga, icyerecyezo Nyanza-Bwerankori-Nyamirambo RP n’icya Bwerankori-Nyarurama.
Hari icyerecyezo Bumbogo-Kimironko, icyerecyezo Gasanze-Birembo-Kinyinya, icya Nyacyonga-Rutunga ndetse na Nyacyonga-Masoro.
Muri Gasabo kandi hashyizweho icyerecyezo gishya Nyabugogo-Karuruma-Jali, n’icyerecyezo Giti Kinyoni-Nyabugogo.
Muri rusange umujyi wa Kigali uzaba ubarizwamo ibyerekezo cyangwa se imihanda 79 inyuramo imodoka zitwara abagenzi.
Uretse iyo mihanda mishya igiye gushyirwamo imodoka kandi hanamenyekanye ibiciro bishya ku bagenda muri izi modoka rusange haba izijya mu Ntara no mu mujyi wa Kigali.
Dore impiduka ku biciro bishya by’abagenda mu modoka rusange zo mu mujyi wa Kigali no mu Ntara byatangajwe na RURA