Iterambere ry’umujyi uwo ari wo wose rijyana n’ibikorwaremezo birimo n’imihanda ifasha abaturage kugenderana no guhahirana, bitabagoye. Abagenda mu Mujyi wa Kigali muri iyi minsi, barabona imihanda mishya yubatswe, indi iravugururwa ishyirwamo kaburimbo.
Ni umushinga watangiye mu mwaka wa 2019 mu rwego rwo kugira indi mihanda yunganira iyari isanzwe ihari, no kugabanya umubyigano w’ibinyabiziga mu Mujyi wa Kigali.
Hari imwe muri iyi mihanda izifashishwa mu gihe u Rwanda ruzaba rwakiriye inama ya CHOGM iteganyijwe kubera i Kigali mu mwaka utaha wa 2021.
Muri iyo mihanda harimo uva Rwandex werekeza kuri Kigali Convention Center no mu Myembe. Iburyo bwawo ukinjira, harimo undi muhanda mushya ugana Sonatube.
Hari undi muhanda uca munsi y’ahahoze Alpha Palace i Remera ugakomeza ukagera munsi y’urusengero rwa EAR mu Giporoso, ku muhanda ukomeza ujya Kabeza.
Undi muhanda uca imbere y’Akarere ka Gasabo ku Gishushu, ugatambika ukagera munsi ya Airtel ugakomeza ukagera mu Migina.
Hari undi muhanda wo uva Nyabisindu werekeza Nyarutarama. Umanuka mu gishanga ugaca munsi y’ishuri rya Green Hills, ugakomeza ukagera ku muhanda wa Nyarutarama.
Hari n’indi mihanda iri gusanwa ndetse n’imishya yubakwa mu Mujyi wa Kigali, nk’uko bigaragara muri video.
Amafoto: Plaisir Muzogeye
Video: Richard Kwizera