Imikino mpuzamahanga u Rwanda rwagombaga kwakira no kwitabira yahagaritswe kubera Coronavirus

Kubera icyorezo cya Coronavirus gikomeje kwibasira isi, amashyirahamwe y’imikino mu Rwanda yamaze kumenyesha ko atakitabiriye imikino mpuzamahanga iteganyijwe mu minsi ya vuba

Muri iki Cyumweru ni bwo Minisiteri ya Siporo n’Umuco yari yatanze itangazo rimenyesha amashyirahamwe y’imikino atandukanye kwirinda gukina imikino idafite icyo imaze cyane, ndetse inabagira inama yo kutitabira amarushanwa mpuzamahanga ateganyijwe mu minsi iri imbere.

Imwe mu mikino iza kuburizwamo harimo na CHAN igomba kubera muri Cameroun

Imwe mu mikino iza kuburizwamo harimo na CHAN igomba kubera muri Cameroun

Kuri uyu wa Gatanu, aya mashyirahamwe yongeye kugirana inama na Minispoc ndetse haza no gufatwa umwanzuro wo kutitabira no kwakira imikino n’amarushanwa mpuzamahanga u Rwanda rugomba kwitabira mu minsi iri imbere.

Mu mikino mpuzamahanga iteganyijwe, mu mupira w’amaguru u Rwanda rwagombaga kwerekeza muri Cap Vert muri uku kwezi, rukanitabira igikombe cya Afurika gihuza abakinnyi bakina imbere mu gihugu (CHAN) kigomba kubera muri Cameroun umwaka utaha.

U Rwanda rwari rwabonye itike ya CHAN rusezereye Ethiopia

U Rwanda rwari rwabonye itike ya CHAN rusezereye Ethiopia

Usibye umupira w’amaguru, muri Volleyballu Rwanda rwateganyaga kwakira imikino ya Beach Volleyball mu mpera z’uku kwezi ikabera mu karere ka Rubavu, hakaba kandi imikino ya Handball mu batarengeje imyaka 20 na 18 iteganyijwe muri Ethiopia mu kwezi gutaha.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.