Ku wa Gatanu tariki 14 Kanama 2020, Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa Jean Castex yayoboye umuhango wo kwakira imirambo y’abafaransa batandatu bishwe ku Cyumweru tariki 9 Kanama 2020, mu Ntara ya Kouré.
Uyu muhango wabereye ku kibuga cy’indege cya Orly, witabiriwe kandi n’abagize imiryango ya ba nyakwigendera bakoreraga umuryango ufasha utegamiye kuri Leta w’u Bufaransa (ONG) Acted.
Muri uyu muhango, Minisitiri w’Intebe Jean Castex ari kumwe na Minisitiri w’Ubutabera Dupond-Moretti, Jean-Baptiste Lemoyne, Umunyamabanga wa Leta, ndetse na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga bakiriye amasanduku yari arimo imirambo y’izi nzirakarengane ziciwe muri Niger.
Nyuma yo kwakira imirambo yabo, Minisitiri w’Intebe mu ijambo rye yagize ati :«Imbere y’aya masanduku atandatu atondetse ku murongo, ndagira ngo mvuge uburemere, agahinda , umubabaro ndetse n’uburakari bw’abaturage b’Abafaransa bose dutewe n’ibi bintu bitumvikana».
Uyu muyobozi wa Guverinoma y’u Bufaransa yakomeje abwira imiryango y’abishwe ati «Abana banyu babateraga ishema, ndetse n’igihugu cyishimiraga, u Bufaransa bwose buri mu gahinda k’urupfu rwabo. Yego, buri muturage wacu wese aho yari aherereye hose ku cyumweru tariki 9 Kanama 2020 yumvise uburemere bw’agahinda mwatewe n’igikuba cyabaguyeho. Tubabajwe n’uko abana bacu bagabweho igitero muri Niger, bicirwa aho bari bajyanywe no kugira neza ariko bo biturwa inabi.»
Aba bakozi batandatu b’umuryango ufasha Acted bishwe ku cyumweru tariki 9 Kanama hamwe n’umushoferi wabo ndetse n’umukozi wari ushinzwe kubayobora (guide) b’abanyanijeri (nigériens) mu gihe bariho basura icyanya cy’udusumbashyamba (girafes) kiri mu Ntara ya Kouré, iri muri km 60 uturutse mu murwa mukuru Niamey, ari na ho bari batuye.