Imiryango 1,496 muri 2,992 yangirijwe n’ibiza irimo guhabwa ubufasha

Imiryango 1,496 muri 2,992 yangirijwe n’ibiza muri Mata na Gicurasi mu Turere twa Rubavu, Ngororero, Nyabihu na Gakenke imaze gushyikirizwa ibiribwa n’Umuryango wa Croix Rouge y’u Rwanda.


Mu karere ka Ngororero habarurwa imiryango 240 mu Murenge wa Hindiro yasenyewe n’imvura yateye ibiza mu kwezi kwa Mata na Gicurasi 2020, ndetse indi 160 yangirijwe imyaka yari yarahinze.

Ubu bufasha butanzwe mu gihe Minisiteri Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) yari yatanze ubufasha bwihuse, bwagiye butangwa hakurikije imiryango ibabaye kurusha iyindi, hakaba hari abaturage bwari butarageraho.

Mu Karere ka Ngororero mu Murenge wa Hindiro, imiryango 109 ni yo yashyikirijwe ubufasha tariki ya 31 Nyakanga. Ivuga ko yari ibayeho mu buzima bugoye bwiyongereyeho n’icyorezo cya COVID-19 cyabangamiye ibikorwa.

Ibiza byo muri Mata na Gicurasi byasize imiryango imwe icumbikiwe mu mashuri ubu atari kwigirwamo kubera icyorezo cya COVID-19, mu Murenge wa Hindiro hakaha hari imiryango 31 icumbikiwe mu mashuri harimo imiryango itandatu idafite aho kuba.

Tuyizere AnastaseU umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Hindiro, avuga ko imiryango 11 yamaze guhabwa isakaro kugira ngo ishobora gusakara inyubako zabo, naho imiryango 19 itegereje isakaro kugira ngo na yo ishobore kubona aho itura.

Uyu muyobozi avuga ko hari imiryango itandatu idafite aho gutura. Ati “Hari imiryango itandatu twari twarakodeshereje inyubako none izo nyubako zarasenyutse kandi ntakibanza twabubakiramo cyangwa ngo tubahe isakaro kuko ntaho barijyana, ubu dutegereje kubona ibibanza by’aho bubakirwa”.

Nubwo hari abafashwa, hari abaturage basenyewe n’ibiza bavuga ko batigeze bahabwa inkunga bitewe n’uko hagenderwa ku byiciro by’ubudehe, bakavuga ko hadasenyerwa abishoboye cyangwa abatishoboye gusa, ko ahubwo ibiza bibagiraho ingaruka bose, bakaba bakwiye gufashwa.

Mazimpaka Emmanuel ushinzwe ibikorwa by’itumanaho muri Croix Rouge y’u Rwanda, avuga ko ibikorwa byo gufasha imiryango yahuye n’ibiza bikomeje, kuko imiryango 2,992 igomba gushyikirizwa ubufasha burimo ibiribwa mu Turere twa Ngororero, Gakenke, Nyabihu na Rubavu.

Mu nkunga itangwa na croix Rouge harimo udupfukamunwa mu gihe hari benshi batatwambara kubera kutabona ubushobozi bwo kutugura, hatangwa n’amasabune kugira ngo abantu bitabire ibikorwa byo kugira isuku.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.