Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Gerardine Mukeshimana, avuga ko atabona umumaro w’imiryango 60 itagaragaza impinduka mu mibereho y’abatuye mu mirenge 17 ya Nyamagabe iyo miryango ikoreramo.
Yabivuze mu nama abayobozi bo mu turere twa Huye, Gisagara, Nyamagabe na Nyaruguru bagiranye na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu n’uw’Ubuhinzi n’Ubworozi, tariki 11 Ukuboza 2019, i Huye.
Ni nyuma y’uko Umuyobozi w’aka karere, Bonaventure Uwamahoro, yagaragaje ishusho yako agira ati “Mu karere ka Nyamagabe, mu bahatuye ibihumbi 368 n’106, muri bo 52.5% babarirwa mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe…. dufite n’abafatanyabikorwa bagera kuri 60 tubariyemo n’amadini.”
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, na we yari yamaze kuvuga ko muri aka karere ayobora 40.2% by’abahatuye bakennye naho 12.8% bakabaho mu bukene bukabije.
Minisitiri Mukeshimana yagize ati “Iyo miryango ishobora kuba ari yo ibarangaza [ntibikure mu bukene]. Kuki ntashunguramo imfitiye akamaro itamfitiye akamaro nkayihorera?”
“Kuko abaturage bata umwanya muri ibyo. Uzanye miliyoni 10 mu karere akaba umuntu ukomeye cyane w’umufatanyabikorwa, agatwara abaturage buri munsi ngo agiye kubigisha, abaturage bagahora mu nzira bari muri ibyo ngibyo.”
Muri iyi nama hanagaragajwe ko abaturage bo muri Huye, Nyamagabe, Gisagara na Nyaruguru batunzwe ahanini n’ubuhinzi ariko ko hari abatagerwaho n’inyongeramusaruro ku gihe, abandi ntibitabire kuzikoresha.
Muri utu turere kandi ngo haracyari n’ibishanga bikeneye gutunganywa nyamara ubusanzwe ari byo bitanga umusaruro mwiza, kuko ababihingamo batozwa kwifashisha inyongeramusaruro bityo bakaba baboneraho no kuzifashisha aho bahinga imusozi.
Nko mu Karere ka Huye hari hegitari 684, i Nyaruguru hakaba 500. Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe we avuga ko mu byihutirwa gutunganywa muri aka karere harimo igishanga cya Nzavu gifite hegitari 102 cyagombaga kuba cyaratunganyijwe abahinzi bakacyifashisha muri iki gihe cy’ihinga, ariko na n’ubu kikaba kitaratunganywa.
Ku bijyanye no gukoresha ndetse no kugezwaho inyongeramusaruro, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Gerardine Mukeshimana, yanenze kuba muri utu turere gahunda yo guhuza ubutaka isa n’iyibagiranye nyamara ahanini ari yo ituma hamenyekana mu buryo bworoshye ibikenewe.