Imiti ikoreshwa mu kuvura imvuvu ushobora kuba wabona muri farumasi

imiti ivura imvuvu

Imvuvu nubwo benshi bakeka ko zizanwa n’umwanda ariko buriya sibyo nkuko twabibonye zishobora guterwa n’uruhu rwumagaye, indwara y’uruhu yitwa seborrheic dermatitis, imiyege iba yabaye myinshi ku ruhu rwo ku mutwe cg izindi ndwara zibasira uruhu zitandukanye, twavugamo psoriasis cg eczema.

Imiti itangwa kwa muganga yo kuvura imvuvu 

Imwe mu miti twavuga ikoreshwa:

  • Shampoo zirimo zinc pyrithione, ubu bwoko bwa shampoo, iba igamije kwica imiyege na bagiteri ziba zabaye nyinshi ku ruhu, irimo zinc pyrithione, ishobora kugabanya ubwinshi bw’imiyege ku ruhu.
imiti y'imvuvu
Imiti irimo zinc pyrithione iraboneka muri farumasi n’amaguriro amwe n’amwe
  • Ketoconazole shampoo, muri farumasi iboneka yitwa ketoconazole cg n’ubundi bwoko butandukanye, ishobora kuba umuti wo kwisiga wa crème cg shampoo boga mu mutwe, nayo yagenewe kurwanya imiyege y’ubwoko butandukanye, shampoo ya ketoconazole ishobora gukora aho indi miti yananiwe, kandi ushobora kuyigurira muri farumasi igihe ubona imvuvu zakurembeje.
umuti wa ketaconazole ukoreshwa mu kuvura imvuvu
Nizoral ni ubwoko bwa ketoconazole, buboneka gusa muri farumasi
  • Selenium sulfide, iboneka kandi muri farumasi yitwa Selsun, igabanya gukura kudasanzwe no gupfa vuba k’uturemangingo tw’uruhu rwo ku mutwe. Igabanya kandi indwara ya malassezia. Uyu muti uwandikirwa na muganga, ntugomba kuwufata udasobanukiwe uburyo bawusigamo kuko ushobora guhindura ibara ry’umusatsi.
selsun mu kuvura imvuvu
Selsun ibamo selenium sulfide ifasha mu kurwanya imvuvu
  • Salicylic acid, ushobora no kuyibona yitwa Neutrogena, yoroshya cya gihu gikomeye cyiba cyaje ahari imvuvu kuburyo zoroha ukaba wakoga mu mutwe zose zigasohoka. Mu gukoresha uyu muti ugomba kuwufatanya na shampoo zindi kugira ngo wirinde kuba wagira uruhu rukanyaraye nabyo bishobora kongera imvuvu
  • Shampoo zirimo tar, nazo ziboneka muri farumasi zitandukanye, ubu bwoko buturuka mu makara, bufasha kurinda imvuvu, seborrheic dermatitis kimwe n’indwara y’uruhu yitwa psoriasis. Igabanya igihe cyo gupfa cy’uturemangingo tw’uruhu, ku buryo birinda imvuvu kuba zagaragara. Gusa mu gihe ufite n’ubundi imisatsi itari umukara ntugomba gukoresha ubu bwoko bwa shampoo kuko ishobora guhindura ibara ry’uruhu.
imiti ivura imvuvu
Shampoo za tar ziboneka ahantu hantandukanye no mu maduka y’ubwiza wazisangamo

Icyitonderwa

Ushobora guhitamo shampoo imwe mu zo twavuze buri munsi kugeza igihe uzaba wumva utagifite imvuvu cg zagabanutse, iyo zimaze kugabanuka ugomba kugabanya inshuro uyikoresha; ukayikoresha byibuze 3 cg 4 mu cyumweru.

Niba ukoresheje ubwoko bumwe ukabona budakora, wabuvaho ukajya ku bundi cg ukaba wakoresha amoko 2 icya rimwe.

Uburyo izi shampoo zikoreshwa buratandukanye, hari izikoreshwa bigasaba ko uzigumishaho igihe runaka mbere yo koga, hakaba n’izindi usabwa guhita woga. Mbere yo kuyikoresha banza usome neza agapapuro kazana n’umuti, cg niba utabisobanukiwe ubanze umuhanga mu by’imiti uzasanga kuri farumasi.

Niba ukoresheje izi shampoo zitandukanye ukabona nta gihinduka imvuvu zikomeza kwiyongera, ni ngombwa kureba muganga w’uruhu cg undi muganga akaba yagusuzuma.

Mbere yo gukoresha umuti wose, banza ugishe inama farumasiye, umusobanurire neza.

 

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.