Imiti yo kwitondera kuko itera ubwivumbure bukabije bwanazana urupfu

Ubwivumbure ku miti ni ikintu gishobora kuba ku bantu bose no ku miti yose gusa nanone ubu bwivumbure bugenda burutana ingufu, habaho ubworoshye n’ubukaze cyane.

Ubwivumbure bukaze cyane bushobora no kubyara urupfu, nyamara usanga abantu batazi imiti izwiho kuba irusha iyindi kuba yatera ubu bwivumbure buzwi nka anaphylactic shock mu ndimi z’amahanga bushobora kuguhitana udatabariwe hafi.

Niyo mpamvu burya mbere yo kugira umuti wose ukoresha uba usabwa kubanza gusobanuza neza umuhanga mu by’imiti uwuguhaye waba uwo wiguriye cyangwa se uwo wandikiwe na muganga.

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibimenyetsobyerekana ubu bwivumbure bukaze, imiti izwiho kubutera kurenza iyindi ndetse n’uko buvurwa.

Ubwivumbure bukaze ku miti buterwa n’iki?

Imiti ikoze mu binyabutabire binyuranye. Iyo igeze mu mubiri wawe ntubashe kubyihanganira no kubyakira umubiri uhita nawo urekura ibindi binyabutabire byinshi icyarimwe biza guhangana na bya bindi byinjiye muri ya miti. Icyo gihe rero umuvuduko w’amaraso wawe uhita umanuka cyane inzira z’umwuka zikifunga guhumeka bikaba ikibazo. Iyo udafatiranywe vuba urupfu ni rwo rukurikiraho. Ibi bishobora kuba ako kanya nkuko bishobora nokuba nyuma y’amasaha runaka, bikaba bibi cyane iyo umuti uwufashe nk’urushinge cyangwa uwo kwisiga ku ruhu kurenza iyo uwunyoye mu kanwa

Ibimenyetso by’ubwivumbure bukaze

Uretse ibi tuvuze haruguru, ibindi bimenyetso biranga ubwivumbure bukaze ku miti birimo :

  • Kubyimbagana uruhu hakaza ibipfurute bimeze nk’ibibyimba kandi biryana cyane ukishimagura
  • Umuvuduko mucye cyane w’amaraso (hypotension)
  • Kwifunga kw’inzira z’umwuka, kubyimba ururimi n’umunwa, bituma guhumeka biba ikibazo ahubwo ukagira inkorora
  • Guteragura cyane k’umutima ariko udashyitsa neza
  • Isesemi no kuruka cyangwa guhitwa
  • Isereri no kuraba ukikubita hasi

Ni iyihe miti ishobora gutera ubu bwivumbure

Nkuko twabibonye hejuru imiti yose ishobora kubitera ariko hari imiti izwiho kurusha indi kuba yatera ubu bwivumbure bukabije.

  • Imiti yo mu bwoko bwa penicillin cyane cyane iyo itewe mu rushinge. Muri yo harimo PPF, Extencillin, amoxicillin, cloxacillin, ampicillin, penicillin, n’indi yo muri iri tsinda
  • Tetracycline mu moko yose nka tetracycline yo basiga ku ruhu, iyo mu maso, doxycycline, minocycline…
  • Ibuprofen aspirin na naproxen
  • Chloramphenicol
  • Imiti yo mu itsinda rya sulfa, nka bactrim(cotrimoxazole), sulfisoxazole, sulfadiazine, sulfamethazine, sulfathiazole, …
  • Imiti ya kanseri inyobwa (chemotherapy) nka epirubicin, methotrexate, cyclophosphamide, fluorouracil, n’indi
  • Cetuximab na rituximab
  • Imiti irwanya ibyuririzi bya SIDA nka abacavir, nevirapine n’indi
  • Insulin
  • Imiti y’igicuri nka carbamazepine, lamotrigine,phenytoin n’indi
  • Imiti iterwa ifasha imikaya nka atracurium, succinylcholine na vecuronium

Uko bivurwa

Ubu bwivumbure bukaze ku miti buvurwa no guterwa akokanya urushinge rwa epinephrine akenshi rukoreshwa witera ku itako. Niba uziko ujya ugira ubwivumbure bukaze ku miti runaka ni byiza kugendana uru rushing ruba rukoze nk’ikaramu (epi-pen) byibuze rurimo dose ebyiri murwego rwo kwirinda kugera kure uramutse uhawe wa muti. Iyo bibaye ngombwa unahabwa imiti yo mu itsinda rya teroid na antihistamine, ukunze gukoreshwa ni hydrocortisone.

Epinephrine iterwa ku kibero

Ibyo kuzirikana

 

  • Umuntu ugaragaje ibi bimenyetso asabwa guhita agezwa kwa muganga vuba na bwangu kuko kumutindana byakurura urupfu.
  • Niba uzi ko ugira ubwivumbure ku muti runaka, ni byiza kubivuga ukigera kwa muganga
  • Si byiza kwigurira imiti yo mu bwoko bwa antibiyotike kuko niyo iri ku isonga mu guteza ibi bibazo. Yigure ari uko wayandikiwe na muganga gusa.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.