Imodoka ihenze cyane yavugishije benshi muri Zambia

Imodoka yo mu bwoko bwa ‘Bugatti Veyron’ ni imwe mu modoka zigura akayabo k’amafaranga, ikaba ibarirwa mu modoka nziza cyane kandi zigezweho.

Iyi modoka yavugishije abatari bake muri Zambia (Ifoto: Internet)

Iyi modoka yavugishije abatari bake muri Zambia (Ifoto: Internet)

Kubera ukuntu ihenze bikabije, kuba hari Umunya-Zambia wayiguze akaba yarayigejeje mu gihugu cye mu ntangiriro z’iki cyumweru, byaciye igikuba, maze abantu bo muri Zambia bandika byinshi ku mbuga nkoranyambaga nka Twitter n’izindi.

Abanya-Zambia bakomeje gukwirakwiza amafoto y’iyo modoka ariko bakayongeraho amagambo atandukanye. Baravuga ko ari imodoka ya mbere yo muri ubwo bwoko igeze muri icyo gihugu.

Abayobozi ntibatangarije abanyamakuru ba BBC dukesha iyi nkuru, amazina ya nyir’iyo modoka.

Abahanga mu by’inganda zikora imodoka, bavuga ko iyo modoka, bagereranyije yagura hagati ya miliyoni ebyiri n’eshatu z’Amadorari, ni ukuvuga agera kuri miliyari hagati y’ebyiri n’eshatu z’Amafaranga y’u Rwanda.

Abaturage bo muri Zambia bafashe amafoto y’iyo modoka itembera mu muhanda w’i Lusaka, bayifotora guhera ikigera ku kibuga cy’indege cyitiriwe Kenneth Kawunda cy’aho i Lusaka muri Zambia.

Uko gutangarira iyo modoka y’igiciro gihanitse, byatumye abayobozi bayifatira mu gihe bategereje ko hakorwa iperereza niba itaraguzwe habayeho kunyereza umutungo wa Leta.


Itangazo ryashyizwe hanze na Leta ya Zambia riravuga ko icyo kinyabiziga cyahise gifatirwa kuko ubu harimo gukorwa iperereza.

Iryo tangazo riragira riti “Bitewe n’uko abaturage bagaragaje ko biteye amakenga kumva umuntu agura imodoka nk’iyo, byatumye komisiyo ikurikirana ngo irebe niba igurwa ry’iyo modoka ntaho rigonga itegeko rijyanye n’inyerezwa ry’amafaranga”.

Abayobozi n’ubwo batatangaje nyiri iyo modoka, bavuze ko uwaguze iyo modoka yishyuye imisoro yose isabwa kuri gasutamo y’icyo guhugu, ariko birinze kuvuga agaciro k’iyo modoka ndetse n’umubare w’amafaranga yishyuwe mu rwego rw’imisoro y’iyo modoka.

Topsy Sikalinda, umuvugizi w’ikigo cy’imisoro cyo muri Zambia yagize ati, ” Icyo twakwemeza gusa, ni uko imisoro yose yishyuwe”.

Ati “ibindi birenzeho ntitwabitangaza kuko tugomba kurinda amakuru y’ibanga yerekeye ku musoreshwa nk’uko biteganywa n’itegeko ndetse n’indangagaciro zacu”.

Impamvu ishobora kuba yateye Abanya-Zambia kuvuga menshi kuri iyo modoka, ngo ni uko ihenze cyane, kandi Zambia kikaba ari igihugu kikiri mu nzira y’amajyambere, kimwe n’ibindi bihugu bitandukanye bya Afurika.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.