Nyuma y’uko Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Gatatu tariki 26 Kanama 2020, yahagaritse ingendo hagati y’Umujyi wa Kigali n’izindi ntara, muri gare ya Nyabugogo nta modoka ijya cyangwa iva mu ntara ihaparitse.
Abakozi b’ibigo bitwara abagenzi bajya cyangwa bava mu ntara bamwe baricaye imbere y’ibiro bikinze, abandi batashye mu ngo zabo.
Umukozi w’Ikigo Volcano Express yabwiye Kigali Today ko bitewe n’imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yaje mu rukerera, hari imodoka zari zamaze guhaguruka i Kigali zagarukiye mu nzira, amatike abagenzi bakayasubizwa.
Abagenzi bari bazindutse na bo baricaye muri gare babuze icyo bakora. Uwitwa Kevine wavaga ku Kamonyi yerekeza mu Karere ka Kayonza, avuga ko saa kumi n’ebyiri za mu gitondo yari ageze muri gare asanga nta modoka yerekeza i Kayonza. Ati “Badushakire imodoka zidutahana”.
Kevine avuga ko hari imodoka zari zisanzwe zitwara abagenzi zazamuye igiciro cyo kuva i Kigali kugera i Kayonza, kuva ku mafaranga 2,300 kugera kuri 6,000.
Umuturage witwa Brigitte ukomoka mu Karere ka Gicumbi akaba yari yaragiye mu Karere ka Kirehe mu bibazo by’amasambu, avuga ko yageze muri gare ya Nyabugogo ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu saa 8h39 agasanga imodoka zijya iwabo zarangiye, abyuka ku ibaraza ryo muri gare yumva ingendo zahagaze.
Ati “Nari mfite telefone eshatu ngurishamo ebyiri kugira ngo mve ku Rusumo (Kirehe) ngere i Kigali, none naramutse nsanga ingendo bazihagaritse, ubu wamfasha iki”!
Ati “Nta yandi mafaranga mfite, uretse aka gatelefone nshobora kuba natanga nkagera iwacu i Gicumbi ariko ubu nta modoka nabona”.
Uyu mubyeyi avuga ko nta muntu yacumbikaho i Kigali, ibyo kubona amafunguro cyangwa kuryama byo akaba atabitekereza.
Umwe mu baturage wifitiye imodoka ku giti cye, arimo guca amafaranga ibihumbi 10 kuva i Kigali kugera i Musanze, urugendo rwari rufite agaciro k’amafaranga 2,800 mu modoka rusange.