Umujyi wa Kigali uratangaza ko ibikorwa remezo bizatuma habaho gutwara abantu mu buryo bwihuse (Personal Rapid Transit -PRT), ndetse n’imodoka zigendera mu kirere ku migozi (cable cars), byaba byuzuye mu myaka ibiri, mu gihe ibiganiro n’abazabigiramo uruhare byaba bigenze uko byateguwe.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe iterambere ry’ibikorwa remezo, Eng. Ernest Nsabimana, yabwiye Kigali Today (KT Multimedia) ati “hakozwe byinshi mu gushyira mu bikorwa uyu mushinga”.
Ati “Hari imishinga myinshi. Iyo tuvuze ubwikorezi, tuba tuvuze ibirenze imihanda. Hari n’imodoka zo mu kirere, n’izindi zisaba imihanda yihariye izwi nka PRT”.
Yongeyeho ati “Umushinga wa PRT uracyari mu biganiro n’abashoramari, kandi ibiganiro biratanga icyizere”.
Uyu muyobozi avuga ko kuba Kigali igizwe n’imisozi, imodoka zigendera ku migozi mu kirere ari ingenzi, zikaba kandi zifite akarusho ko kuba zakongera ubukerarugendo muri Kigali.
Yavuze ko ibiganiro hagati ya Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, ibigo by’ikoranabuhanga, Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), ndetse n’abashoramari byarangiye, aho uwo mushinga byagaragaye ko ufite agaciro. Inyigo zisumbuye zikaba zikomereje ku cyiciro cya kabiri.
Ati “Byose nibigenda uko byateguwe, imodoka zigendera ku migozi mu kirere hamwe na PRT bizaba bikora muri Kigali, bitewe n’ibizava mu biganiro”.
Umushinga w’imodoka zigendera ku migozi umaze igihe uvugwa. Umujyi wa Kigali wari wavuze ko izo modoka zigendera ku migozi zazatangira gukoreshwa nibura mu mwaka wa 2050, ariko noneho wiyemeje kuwushyira mu bikorwa mbere.
Nanone ariko, Umujyi wa Kigali uri gukora ibishoboka byose mu kunoza imitwarire y’abantu, mu gihe hitegurwa inama y’ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (CHOGM), iteganyijwe guteranira i Kigali mu mwaka utaha wa 2021.
Muri uko kwitegura, hari kwagurwa imwe mu mihanda, ndetse hakaba n’imihanda mishya yakwifashishwa, ireshya n’ibilometero 24.
Mu mihanda iri kubakwa harimo uwa Mulindi-Rusororo (Intare Conference Arena), Nyabisindu-Green Hills Academy uhuza Nyarutarama na Kibagabaga.
Hari kandi umuhanda wa Alpha Palace-Kabeza, Gishushu-Remera (Controle Technique) unyura imbere y’ibiro by’Akarere ka Gasabo, ukanyura kuri Airtel no kuri Sports View Hotel.
Undi muhanda ni uwa Rwandex-Kimihurura (Mu Myembe). Uyu muhanda wo wamaze kuzura utwaye miliyari 25 z’amafaranga y’u Rwanda yatanzwe na Guverinoma y’u Rwanda.