Impamvu 5 ugomba kubira ibyuya kenshi

kubira ibyuya

Kubira ibyuya bibaho kenshi igihe uri muri sport, cg se igihe uri ahantu hafunganye kandi hashyushye.

Nubwo hari abo bibangamira, gusa kubira ibyuya ni ingenzi cyane kuko bifasha ubuzima bwawe cyane.

Niba nawe uri umwe mu banga kuzana ibyuya, dore impamvu 5 ugomba gukunda kubira ibyuya.

Impamvu 5 kubira ibyuya ari ingenzi

  1. Bizamura hormones zituma ugira akanyamuneza

Gukora sport cg kugenda igihe kirekire bigeza aho ubira ibyuya bifasha kongera imisemburo ya endorphins mu bwonko. Iyo iyi misemburo yiyongereye bigufasha kumva uruhutse kandi uguwe neza, bityo ukumva unezerewe.

Niyo mpamvu igihe urangije sport wumva ufite akanyamuneza.

Soma hano uburyo kugenda n’amaguru byibuze iminota 12 bishobora kukongerera akanyamuneza Iminota 12 ugenda n’amaguru yatuma uhorana akanyamuneza

  1. Bisohora imyanda mu mubiri bigatuma uruhu ruhehera

Umubiri ufite ubushobozi bwo gusohora uburozi n’indi myanda iwubangamiye, kubira ibyuya ni bumwe muri bwo.

Kubira ibyuya bifasha umubiri kwikiza imyanda iba iwurimo, alukolo, cholesterol mbi n’umunyu.

Bizibura utwenge tw’uruhu dushobora kuziba, bitewe n’imyanda myinshi mu mubiri

Imyanda ishobora gutuma utwenge tw’uruhu tuziba, ikaba yatera ibiheri n’ibindi, nayo irasohoka. Iyo ino myanda yose itakibangamiye uruhu, rugumana ubuhehere bwarwo, bityo ukabona rufite itoto.

  1. Burya birinda uburibwe

Imisemburo ya endorphins uretse kukongerera akanyamuneza, burya ifite n’ubushobozi bwo kugabanya uburibwe.

Ikora kimwe nk’imiti ikomeye yitabazwa mu gukuraho uburibwe mu mubiri nka za morphine. Iyi misemburo ihindura, ikoroshya uburyo ubwonko bwakira ububabare.

  1. Bifasha kurwanya utubuye mu mpyiko

Utubuye mu myiko tubaho iyo umunyu na calcium byabaye byinshi mu mpyiko, nuko bigakora utuntu dukomeye; aritwo twitwa ‘utubuye mu mpyiko‘.

Kubira ibyuya nko mu gihe uri kwiruka cg ukora indi sport, bifasha gusohora umunyu w’umurengera no kohereza calcium mu magufa. Bityo ntibibe byinshi mu mpyiko.

  1. Birinda umubiri wawe ibicurane bya hato na hato n’ubundi burwayi

Waba ujya urwara grippe cg gufungana mu mazuru, ukajya kwiruka ukavayo wakize?

Ibi ahanini biterwa n’ikinyabutabire Dermcidin kiboneka mu byuya, gifasha cyane mu kurwanya mikorobe yaba bagiteri, imiyege na virusi.

Iki kinyabutabire, abashakashatsi bavuga ko ari cyiza ndetse no kurusha antibiyotike kuko cyo nta ngaruka gitera, cg se ngo bagiteri zikirushe ingufu nkuko bigenda ku miti (antimicrobial resistance).

Kubira ibyuya urabona ko ari ingenzi, kandi ugomba kubigerageza kenshi wongera sport mu buzima bwawe bwa buri munsi.

Gusa, niba ujya ubira ibyuya igihe cyose, kabone nubwo waba wicaye ntacyo ukora, ubu bushobora kuba ari uburwayi. Soma hano Kubira ibyuya bikabije ni indwara nk’izindi zose ushobora kwivuza

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.