Impamvu gukaraba intoki ari ingenzi kandi byakurinda indwara nyinshi

gukaraba intoki
Gukaraba intoki n’amazi n’isabune byakurinda indwara nyinshi

Gukaraba intoki ni kimwe mu bintu by’ingenzi cyane byagufasha kwirinda indwara nyinshi zikwirakwizwa na mikorobi. Indwara nyinshi usanga ziterwa cg se zigakwirakwizwa no kudakaraba neza ukoresheje isabune ndetse n’amazi asukuye.

Gukaraba intoki neza bishobora kukurinda nyinshi mu ndwara zituruka ku isuku nke, bityo ukabaho neza.

Mu ntoki zawe habonekamo mikorobi nyinshi kandi zitera indwara zitandukanye

Ni gute mikorobi zagiye mu ntoki zishobora kugutera indwara?

Ibyo wituma; yaba ku bantu cg izindi nyamaswa (inka, ihene, intama, ingurube, inkoko n’izindi) biba byuzuyemo mikorobi nyinshi nka E.coli (Escherichia coli), salmonella kimwe na virusi nka norovirusi zitera impiswi, ndetse zishobora kwanduza n’izindi ndwara; harimo infection zo mu bihaha, mu mara mu muhogo n’izindi.

Izi mikorobi zinjira mu mubiri igihe uvuye mu bwiherero cg umaze guhindurira umwana, cg se kugira aho uhurira n’ibisohoka muri zimwe mu nyamaswa zavuzwe hejuru (nk’inyama z’amara, igifu n’ibindi).

Ugereranyije igarama imwe (1g) y’amabyi ishobora kubonekamo miliyari na miliyari za mikorobi.

Uretse ibi kandi mikorobi zishobora kujya ku ntoki mu gihe ukoze ku kintu kiriho izi mikorobi, nko mu gihe umuntu yakoroye cg yitsamuriye aho hantu, ukaba wahakora. Izi mikorobi iyo utazikarabye nizo zigenda zigakwirakwizwa mu bantu benshi, ari nako zitera indwara.

Bagiteri 10 mbi cyane mu gutera indwara n’uburyo bwo kuzirinda

Gukaraba intoki birinda indwara no kuzikwirakwiza mu bandi

Gukaraba intoki neza n’isabune, ni uburyo bwizewe bwo kurwanya izi mikorobi.

Birinda indwara kubera:

  • Ni kenshi cyane wikora mu maso, mu zuru yewe no ku munwa. Aho hose rero mikorobi zishobora kubona uko zinjira mu mubiri, zikaba zagutera indwara.
  • Mu gihe utakarabye intoki, mikorobi zishobora kujya mu byo kurya no kunywa mu gihe uri kubitegura cg se uri kubifata. Izi mikorobi kandi igihe zigeze mu byo kurya bimwe na bimwe zishobora kwiyongera cyane, bikaba byagutera indwara zikomeye nk’amibe, infection y’ibihaha n’izindi.
  • Mikorobi kandi zikwirakwira ku bindi bintu ukoraho cyane, nka telephone, mudasobwa, amafranga cg ibikinisho by’umwana
  • Bityo gukaraba intoki bikuraho mikorobi, bityo ukaba wirinze indwara z’impiswi, iz’ubuhumekero, iz’uruhu, na infection zitandukanye.

Ubukangurambaga bwo gukaraba intoki aho butangiriye hari byinshi byagiye bihinduka mu mibereho ya benshi.

Urugero:

  • Umubare w’abibasirwa n’indwara z’impiswi waragabanutse cyane ; ku kigero cya 23-40%
  •  Byagabanyije cyane abibasirwa n’indwara z’ubuhumekero; guhera ku bicurane na grippe ukagera ku musonga. Ku rugero rungana na 20%
  • Byagabanyije kandi umubare munini w’abafite ubudahangarwa buri hasi bibasirwa n’impiswi ku rugero rwa 50%

Isuku nke irangwa no kudakaraba intoki byica umubare munini w’abana bato

Abana bari munsi y’imyaka 5 barenga miliyoni 1.8 buri mwaka bapfa bahitanywe n’indwara zituruku ku kudakaraba intoki; zirimo impiswi n’umusonga.

Soma hano uko wahangana n’impiswi udakoresheje imiti Uko wahangana n’impiswi udakoresheje imiti

Nubwo abantu benshi bakunda gukaraba intoki n’amazi, burya no gukoresha isabune n’ingenzi cyane kuko bikuraho mikorobi nyinshi mu buryo bworoshye.

Gukaraba intoki
Intambwe ku yindi uko ukwiye gukaraba intoki mu buryo bukwiriye

Wowe uruhare rwawe ni uruhe mu gushishikariza abo mubana n’aho wirirwa gukaraba intoki?

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.