Impamvu z’ingenzi zitera ihohoterwa mu miryango zagaragaye (Video)

Minisiteri y’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango (MIGEPROF) yagaragaje impamvu z’ingenzi ziza ku isonga mu gutera ihohoterwa rikorerwa mu miryango.


umuyobozi ushinzwe umuryango muri MIGEPROF, Umuhire Christiane, yari mu kiganiro kuri KT Radio

umuyobozi ushinzwe umuryango muri MIGEPROF, Umuhire Christiane, yari mu kiganiro kuri KT Radio

Mu kiganiro yagiranye na KT Radio, umuyobozi ushinzwe umuryango muri MIGEPROF, Umuhire Christiane, avuga ko Ubushakashatsi bwakozwe na MIGEPROF mu mwaka ushize wa 2019, bwagaragaje ko mu mpamvu zitera amakimbirane mu ngo, ubusinzi aribwo buza ku isonga ndetse n’ibifitanye isano nabwo.

Kuri iyi mpamvu, Umuhire yagize “ati twasanze zimwe mu mpamvu zitera amakimbirane n’ihohotera mu muryango harimo ubusinzi. Nibaza ko impamvu amakimbirane yagabanutse muri ibi bihe bya gahunda ya guma mu rugo, ari uko abantu batakibona uko bajya kunywa.”

Ikindi yagaragaje nk’impamvu zitera ihohoterwa ni ubuharike, umuco, kutakira impinduka kuko hari amategeko amwe yagiye ahinduka, ikindi ni ukutumva neza amahame y’uburinganire n’iterambere ndetse n’izungura, aho abantu bicanaga bapfa ubutaka.

Ministeri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) iremeza ko muri ibi bihe bya gahunda ya guma mu rugo kubera icyorezo cya COVID-19, umubare w’ingo zagaragayemo ihohoterwa wagabanutse kuko habonetse ingo 18 gusa muri uku kwezi, mu gihe muri Gashyantare zari ingo 186.

Umva uko umuyobozi ushinzwe umuryango muri MIGEPROF, Umuhire Christiane yabisobanuye

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.