Impanuka ya Gaz yakomerekeje abantu babiri i Musanze

Mu Mudugudu wa Kabaya, Akagari ka Ruhengeri, Umurenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze mu rugo rw’uwitwa Nsabimana Fabrice, haraye habaye impanuka ya gaz yaturitse ikomeretsa cyane umwana wari utetse w’imyaka 16 na nyir’urugo avunika urutugu (cravicule).

Aho gaz ituritse akenshi inzu ihita isenyuka. Aha ni mu rundi rugo rwo muri Kigali na ho yigeze guturika

Aho gaz ituritse akenshi inzu ihita isenyuka. Aha ni mu rundi rugo rwo muri Kigali na ho yigeze guturika

Iyo mpanuka yabaye ahagana saa tatu z’ijoro ryo ku wa Mbere tariki ya 25 Gicurasi 2020, yangije ibintu byinshi cyane cyane inzu kuko igisenge cyayo cyasenyutse n’inkuta zimwe ziragwa.

Aya makuru yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhoza Manzi Jean Pierre, wagize ati “Ni byo koko impanuka yabaye, bombi bahise bajyanwa kwa muganga bahita bakurikiranwa n’abaganga. Mu nzu hari ibintu byinshi byangiritse, mu kanya nteganya kujyayo nindangiza inama”.

Uyu muyobozi yibukije abantu ko gaz ari igikoresho cyiza ariko gikoreshwa mu bushishozi.

Umuyobozi w

Umuyobozi w’Umurenge wa Muhoza Manzi Jean Pierre, asaba abantu kwitwararika igihe bakoresha gaz

Yagize ati “Tugira abantu inama yo kumenya amabwiriza n’uko gaz zikoreshwa mu kwirinda impanuka, yaba abafite abana cyangwa abakozi, abantu bajye bayikoresha mu bushishozi.

Ubu hari ibikoresho bishyirwa kuri gaz bifasha kwirinda impanuka za hato na hato, dusaba abantu kwitabira kubikoresha kugira ngo birinde ibyo byago biterwa na zo, kandi muzi ko zihitana benshi zikanangiza byinshi”.

Turacyakurikirina iyi nkuru …

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.