Polisi y’u Rwanda itangaza ko muri iki cyumweru habaye impanuka zinyuranye zihitana ubuzima bw’abantu 14, ahanini ngo zaturutse ku muvuduko ukabije.
Byatangajwe n’umuyobozi wungirije w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, ACP Teddy Ruyenzi, aho yavugaga ku bijyanye n’abatubahiriza amategeko y’umuhanda kubera ubwira cyangwa izindi mpamvu bigateza impanuka.
ACP Ruyenzi agaruka ku mibare y’impanuka zabaye muri iki cyumweru ndetse akanakomoza ku mpamvu zizitera, ziganjemo amakosa yo mu muhanda.
Agira ati “Muri iki cyumweru dusoza habayemo impanuka zitari nke ariko izabayemo guhitana ubuzima bw’abantu ni 13, aho hapfuye abantu 14. Si bake mu cyumweru kimwe. Impanuka zirindwi (7) kuri izo 13 zatewe n’umuvuduko ukabije, simvuze izindi zagiye zikomerekeramo abantu zikangiza n’imitungo”.
Ati “Turibanda kuri izi zahitanye abantu, nkasaba abashoferi rero kwitwararika, bongere imbaraga mu kubahiriza amategeko y’umuhanda, kuko bayubahirije uko ari impanuka zagabanuka cyangwa ntizinabe.
Ndavuga ibyo kuko hari nk’impanuka eshatu (3) zabaye kubera abashoferi baciye ahatemewe (sens unique), ni ukutita ku bintu ku buryo bukabije, mubyirinde”.
Yavuze kandi ko uwo muvuduko munini ku batwaye ibinyabiziga ugaragara cyane mu masaha y’ijoro yegereza ayo guhagarika ingendo.
Ati “Mu masaha yegereje saa tatu z’ijoro ubona bikabije, abantu bigaragara ko batazi kwifatira icyemezo kuko ikinyabiziga ari wowe ugitwara si cyo kigutwara. Ni wowe uzi igihe uhagurukira bitewe n’aho ujya, haguruka ku gihe ku buryo saa tatu zigera wageze aho ujya ariko utirutse cyane, kuko akenshi muri ayo masaha ubona moto n’imodoka byameze amababa, amapine adakora hasi”.
Ati “Muri izo mpanuka kandi hari izatewe n’abashoferi batwara bavugira kuri telefone ndetse n’abatwara banyoye ibisindisha. Tuributsa abantu ko kunywa ibisindisha ukajya gutwara ikinyabiziga ari ikizira, buri wese ukoresha umuhanda yitwararike bityo agere iyo ajya amahoro”.
ACP Ruyenzi avuga kandi ko kurenza saa tatu z’ijoro umuntu akiri mu nzira kugeza ubu bikiri icyaha, keretse ku babyemerewe cyangwa n’undi wese wabisabiye uruhushya.
Ati “Kugeza ubu amabwiriza avuga ko nta muntu wemerewe kurenza saa tatu uretse ababyemerewe. Abo ni abatanga serivisi za ngombwa zemewe, abashinzwe umutekano, abo mu buzima, mu itumanaho, mu mazi n’amashanyarazi. Abasigaye bagomba kubisaba kuko atari ibya buri munsi, nk’ugiye kwivuza akaba yafashwa”.
Yibukije kandi abafite ibinyabiziga biri ku rutonde rw’ibigomba kujya muri ‘Contrôle Technique’, ko babyubahiriza bakajyayo, kuko muri izo mpanuka na none ngo harimo izatewe n’uko ibinyabiziga bitari bimeze neza, ba nyirabyo bakaba batarabyitayeho cyangwa bataramenye ko bifite ibibazo.
Yunzemo ko ibyo binyabiziga byahawe iki cyumweru kuba byarangije gukorerwa iryo suzuma, bityo ko mu cyumweru gitaha abatazaba barabikoresheje, ibinyabiziga byabo bizatangira gufatwa kuko bitazaba byujuje ibisabwa.