Polisi y’u Rwanda iratangaza ko mu mpanuka zabaye muri iki cyumweru zigahitana abantu umunani, 65% muri zo zatewe n’abatwara ibinyabiziga biruka batinya gufatwa barengeje saa tatu z’ijoro kuko bazi ko bihanirwa.
Ibyo ni ibyatangajwe n’umuyobozi wungirije w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, ACP Teddy Ruyenzi, aho yavugaga ku bijyanye n’abatubahiriza amategeko y’umuhanda kubera ubwira bigateza impanuka.
ACP Ruyenzi agaruka ku mibare y’impanuka zabaye muri iki cyumweru ndetse akanakomoza ku mpamvu zizitera, ahanini ngo zigaterwa n’abirukanka banga ko saa tatu zisanga bakiri mu nzira.
Agira ati “Muri iki cyumweru aho kigeze, impanuka zimaze guhitana abantu umunani, muri zo 65% zagiye ziba muri ya masaha yegereje saa tatu z’ijoro, abantu bihuta cyane batinya kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19. Simvuze izoroheje aho ibinyabiziga bikoranaho ariko na byo bigatinza abantu mu nzira”.
Ati “Umuntu wiruka muri ayo masaha ntabwo n’ubwenge bwe buba buri mu muhanda neza kuko aba atekereza ibintu byishi ari byo byamuteza ibyago byo gukora impanuka. Ariko ku muntu wagiye hakiri kare, akaba yagereranyije intera iri hagati y’aho avuye n’aho agiye, byanze bikunze agenda neza kandi akagerayo amahoro”.
Akomeza avuga ko abantu bagomba kwibuka kubahiriza ibyapa byo mu muhanda, ngo niba ari amatara y’umutuku umuntu agahagarara nubwo yaba asiganwa n’igihe, haba ku banyamaguru no ku batwaye ibinyabiziga kuko kutabyubahiriza kubera kwirukanka ngo ari byo akenshi biteza impanuka.
Yongera kwibutsa abatwara ibinyabiziga bafatwa barengeje isaha yagenwe, ko ibyiza ari uko bakubahiriza ibyo Polisi ibasaba.
Ati “Nakwibutsa abagize ibyago byo kurenza isaha yagenwe, ko bagomba kubahiriza amabwiriza bahabwa n’abapolisi basanga mu muhanda. Niba bakubwiye bati jya aha urahasanga abagufasha, jyayo! Hari rero abafatwa nyuma y’amasaha bakababwira kujya kuri stade cyangwa ahandi hagenwe ntibajyeyo, turabasaba kubyubahiriza kuko ari na ho basubirizwa ibyangombwa byabo”.
Ati “Iyo wafashwe warenze ku mabwiriza ntuba ucyigenga kuko haba hajemo n’inzego z’umutekano, nubwo waba ufite ibibazo urabanza ukaza bigashakirwa umurongo. Abatarajya gufata ibyangombwa byabo rero sinzi icyo batekereza, bakwihurira kujyayo hatarafatwa izindi ngamba zikaze kurushaho bikaremerera umuntu atari byo twifuza”.
Abantu bafashwe mu bihe bitandukanye barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, cyane cyane abarengeje amasaha yo gutaha, bakarekurwa ariko ntibajye aho bari basabwe kujya bari hejuru ya 400, bakaba bari barahawe umunsi ntarengwa wo ku wa 24 Nyakanga 2020 ngo babe bitabye Polisi, bitaba ibyo ikazabishakira.