Impundu zitashye i Butahwa

Kayirangwa Anita yifuje kunyuza ubutumwa bwe mu muvugo yahimbye ujyanye n’isabukuru yo Kwibohora. Uwo muvugo yawugejeje kuri Kigali Today ukaba ari uyu ukurikira:

Kayirangwa Anita

Kayirangwa Anita

Impundu zitashye i Butahwa

Ntere akabyino nshoze uruyange
Mbabwire amajya ndetse n’amaza
Nanjye nunge mu rya Nyarusaza
Ati “Bahiriwe n’Urugendo”

Inkuba n’ingoma mu marembo
Bamwe bati uwo muriri uzabe uwa nde
Bati ni bamwe barutaye batarwanze
Abandi bati reka ntibakaruture

Uko zitwegera dutega yombi
Tuti nyamara uwo murishyo turawuzi
Ni nk’uwa Cyihabugabo mu Badahemuka
Mumuhe rugari ashore Inyambo
Mwagure amarembo dore yaje!

Muhumure yakamiwe ayera
Azira ubwiko akazira urwango
Nimumukundira murarutamba
Murutambagire mugeze n’ejo!

Umurishyo urakunda uranihira
Abo bakaraza ntubumve ingendo
Mwendo wa pole ni ko babyita
Ariko bihuta bati nyamaraaa
Hatuwezi kuludi nyuma!

Mbe Ntwazakurinda wabundiye u Rwanda
Ko ijisho ryawe ryatukuriye ishyanga
Aho ntiwaba uje uduteye
Ngo dutore utwangushye dutahe ishyanga?
Ati oya naba ntatiye igihango cya
“Kibabarira wa Mwami,
Watugirira ibambe avuye iw’abandi,
Na we musenge musagurire,
Muhe urubanza mureke abanze.
Nabanze Gacamukanda,
Bicuba muci w’inzigo, Nyabuzima
Umuzimurura w’ibyazimiye
Umuzahura w’ibyo asanze.
Azanye Cyubahiro,
Yitwa Cyiha-Bugabo”
.

Umurishyo ukomeza kunihira
Tuwumva hino mu Murera
Impundu zivugira iyo mu mbere
Abari mu ihaniro bati ng’izo zaje
Bashima Inkotanyi n’Iyazihanze
Dore ko yaziharaze kutaneshwa!
Ubwo ingoma zisukira ku Munyarutsi
Zihaca ibikumba zikumbura ingamba
Bati iri kotaniro ntiryimirwa
Agatsinda turajya i Butahwa
Niruze rwande kandi rweme!

Bakora mu ruge bararenza
Ingamba nyinshi zimisha imituku
Ariko nako baca akabogi ngo imituku ihoshe!

Hirya y’I Butahwa bahaca ingando
Bati reka tuganire kumwe byahoze
Maze amahanga aturirimbe
Bati “urwa Gasabo rubaye urugero”!
Bajya mu mimaro barayinoza
Bamwe bati iyi mpigi iratuza
Abandi bati iyi ni imperuka
Reka nyandike nyitoze benshi!
Akabi ni umurozi wo mu kirambi!

Biteye kabiri imperuka iratera
Idutera ubwoba irukora munda
Bene Gihanga barora iyo mpinga
Bati ya mimaro itewe icyasha
Dore igihango kiraturembuza
Nimuhaguruke rudatemba!

Igihugu kirataka kiratakamba
Amarira menshi ahaca inkora
Abahungu barihuta
Ntibatinya imvura y’amahindu
Ntibatinya ijoro rijigije
Bahaba intwari bitijanwa
Bagaba ibitambo bizira inenge
Bagarura u Rwanda bokaruhorana!
Impundu nyinshi zivuga urwunge
Baturwa impakanizi bacyura inganji
Bacyura ubuhoro mu rwa Gasabo
Inzira y’ishora ibona abashumba
Narwo rurakunda ruranda
Iyaruhanze iruha umugisha
Na ya maraso ashibuka amasaro!

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.