Impunzi z’Abarundi zibarirwa muri 500 zirasubira iwabo kuri uyu wa Kane

Guverinoma y’u Rwanda ifatanyije n’Igihugu cy’u Burundi hamwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR), biteguye gufasha mu gikorwa cyo gutahuka ku bushake kw’impunzi z’Abarundi zibarirwa muri 500.

Inkambi y

Inkambi y’impunzi z’Abarundi ya Mahama

Ni icyiciro cya mbere cy’impunzi zibarirwa mu 1,800 zo mu nkambi ya Mahama ziyandikishije zishaka gutaha iwabo i Burundi ku bushake, nk’uko imibare itangwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) ibigaragaza.

Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) ari na yo ifite mu nshingano ibyerekeranye n’impunzi yatangaje ko izo mpunzi ziva i Mahama zigasubira i Burundi zinyuze ku mupaka wa Nemba uherereye mu Burasirazuba bw’u Rwanda.

Iyo Minisiteri yasobanuye ko Guverinoma y’u Rwanda yiteguye gukomeza gufasha impunzi zishaka gusubira mu bihugu byabo.

U Rwanda rwari rucumbikiye impunzi z’Abarundi zibarirwa mu mihumbi 72 bageze mu Rwanda kuva muri 2015 kugeza muri Werurwe 2020 ubwo u Rwanda rwafungaga imipaka yarwo mu rwego rwo gukumira icyorezo cya COVID-19.

Hagati aho impunzi z’Abarundi 5,922 zo zamaze gusubira iwabo ku bushake, ndetse zisubiza u Rwanda ibyangombwa by’ubuhunzi rwari rwarazihaye.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.