Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), iributsa impunzi ziri mu nkambi zinyuranye mu Rwanda ko zigomba gukomeza kubahiriza ingamba zashyizweho zo guhangana n’icyorezo cya Covid-19.
Ni mu gihe mu nkambi z’impunzi hirya no hino mu gihu habarurwa abantu benshi kandi batuye mu buryo bwegeranye, ku buryo baramutse batubahirije aya mabwiriza bashobora kwanduzanya iki cyorezo mu gihe haba hari uwanduye.
Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi, ivuga ko inkambi z’impunzi zikurikiza amabwiriza rusange muri iki gihe cyo gukumira icyorezo cya covid19, ariko inkambi bitewe n’imiterere yazo hakaba andi mabwiriza yihariye zihabwa.
Umunyamabanga Uhoraho muri MINEMA, Olivier Kayumba, avuga ko serivisi zose z’ibanze zisanzwe zihabwa impunzi zirimo ibiribwa n’ibijyanye n’isuku n’isukura zakomeje.
Ati “Serivisi z’ibanze nk’ubuzima, imirire, amazi, isuku n’isukura ndetse no gutanga ibyangombwa nkenerwa, ibibafasha guteka nka gaz, burikete (brickette) byose biratangwa, ariko bigatangwa hakurikizwa amabwiriza yatanzwe yo gusiga umwanya uhagije hagati y’impunzi”.
Iyi Minisiteri isaba impunzi by’umwihariko, gukomeza kubahiriza ayo mabwiriza kugira ngo birinde ikwirakwira rya covid-19.
Kayumba agira ati “Impunzi zirasabwa kubahiriza amabwiriza, nta mpunzi n’imwe yemerewe gusohoka mu nkambi ndetse nta n’ukwiye kwinjira mu nkambi keretse igihe hatanzwe impamvu ifatika, kandi dufite inzego zitandukanye zishinzwe gukomeza kureba niba ayo mabwiriza ashyirwa mu bikorwa”.
Umwe mu mpunzi z’Abanyekongo bavuye i Mulenge, uherereye mu nkambi ya Kigeme mu Karere ka Nyamagabe, Gashema Sebahire Ephrem, yatangaje ko bakomeje kubahiriza ayo mabwiriza, icyakora ko nk’abandi baturage batuye isi byabagizeho ingaruka zirimo gutakaza ibiraka bajyaga bakorera hanze y’inkambi.
Yagize ati “Ubu ntabwo turi gukorera amafaranga kuko ntidushobora gusohoka mu nkambi. Ibi bituma tutihaza, kuko hari akazi twakoraga hanze y’inkambi, ariko ingamba dukomeje kuzikaza dukaraba buri kanya kandi twirinda kwegerana”.
MINEMA itangaza ko kugeza tariki ya 31 Werurwe 2020, mu Rwanda habarurwa impunzi 148,268.
Ibi kandi biratangazwa mu gihe Leta zunze ubumwe za Amerika zageneye impunzi ziri mu Rwanda miliyoni 440 z’Amadolari ya Amerika, biciye mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa ndetse n’irishinzwe impunzi.