Imwe mu mitungo ya UNIK igiye gutezwa cyamunara

Itangazo rya cyamunara ryashyizwe ahagaragara ku wa kabiri tariki 04 Kanama 2020, rivuga ko hari imitungo ya kaminuza ya UNIK (yahoze yitwa INATEK) igiye kugurishwa kugira ngo hishyurwe imyenda yari ifitiye umwe mu bayireze mu rukiko akanayitsinda.



Ibizagurishwa muri iyo cyamunara iteganyijwe kuba ku itariki ya 13 Kanama 2020, ni imitungo itimukanwa igizwe n’ibibanza biri mu mitungo y’iyo kaminuza, bikazakorwa mu rwego rwo kurangiza urubanza uwitwa Gahima Martin yatsinzemo iyo kaminuza, ngo ikaba yari imufitiye umwenda ukabakaba miliyoni 15 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Amakuru agera kuri Kigali Today avuga ko uwo Gahima ari umwe mu bari abakozi b’iyo kaminuza imaze igihe gito ifunzwe, we akaba yari yarahisemo kuyijyana mu nkiko, kuko ngo uwo mwenda wari umaze igihe kinini.

Icyakora umuhesha w’inkiko wasohoye iryo tangazo rya cyamunara, Me Mugabe Vedaste, avuga ko mu gihe ubuyobozi bw’iyo kaminuza bwakwishyura mbere uwo mwenda, iyo cyamunara yahita ihagarara, ariko itariki igeze ntacyo burabikoraho ngo ntacyayihagarika, igikuru ngo ni uko yazakorwa mu buryo bwemewe n’amategeko.


Iyo kaminuza yabarizwaga mu Karere ka Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba, hashize amezi abiri ifunzwe na Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), ikaba yaravugaga ko iyo kaminuza yananiwe gutanga uburezi bufite ireme ari yo mpamvu yafunzwe, imirimo yayo yose ikaba yarahagaritswe burundu kuva tariki ya 01 Nyakanga 2020.

Nyuma yo gufunga iyo kaminuza, hakurikiyeho itabwa muri yombi ry’uwari umuyobozi wayo, Prof Egide Karuranga nk’uko byatangajwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.