Imyaka 26 irashize Umwamikazi Rosalie Gicanda yishwe

Rosalie Gicanda yari umugore w’umwami Mutara wa III Rudahigwa, akaba yarapfakaye mu 1959 ubwo umugabo we yicirwaga i Bujumbura.

Hashize imyaka 26 Umwamikazi Rosalie Gicanda yishwe (Ifoto: Internet)

Hashize imyaka 26 Umwamikazi Rosalie Gicanda yishwe (Ifoto: Internet)

Uyu mwamikazi yakomeje gutura mu majyepfo, cyane cyane mu Karere ka Huye aho benshi bamuziho umutima mwiza ndetse no gukunda abantu, aho buri wese wamusuraga yamwakirizaga amata meza y’inka yari yoroye, kugeza ubwo yicwaga tariki 20 Mata 1994.

Mu Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ku itariki ya 20 Gicurasi i Huye hibukwa ko umwamikazi Rosalie Gicanda aribwo yishwe.

Yishwe ku munsi wakurikiye ijambo Théodore Sindikubwabo wari Perezida wa Guverinoma y’Abatabazi yari yaraye avugiye i Butare, maze agashishikariza Abahutu kwica Abatutsi.

Nk’uko bivugwa n’abakurikiranye iby’uko Jenoside yagenze i Butare (ubu igice kinini cya perefegitura ya Butare kigizwe n’Akarere ka Huye) bavuga ko tariki ya 20 Mata 1994 abasirikare bakuye Umwamikazi Gicanda mu nzu yari atuyemo mu mujyi wa Butare.

Iyo nzu yari yayitujwemo nyuma yo gukurwa mu Rukari, aho yabanaga n’umwami Mutara wa III Rudahigwa mbere y’uko atanga.

Hamwe n’abo babanaga mu nzu, Gicanda bamujyanye mu ishyamba riri hafi y’Ingoro y’umurage w’u Rwanda y’i Huye, maze bose barabarasa. Icyakora icyo gihe nyina babanaga we bari bamusize, ariko na we nyuma y’iminsi ibiri yarishwe.

Bisabwe n’umupadiri, Umwamikazi Gicanda yashyinguwe mu rugo rw’aho yari yaratujwe, ariko kuri ubu umubiri we wimuriwe i Mwima mu Karere ka Nyanza, ari na ho umwami Rudahigwa na we yatabarijwe.

Kwica umwamikazi Rosalie Gicanda hamwe n’abo babanaga byabaye nk’intangiriro y’ubwicanyi mu buryo bugaragara kandi bukomeye mu mujyi wa Butare, kuko bukeye bw’uko yishwe, ku itariki ya 21/4/1994, aribwo abantu benshi batangiye kwicwa.

Rosalie Gicanda yibukwa nk’Umwamikazi wazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko abari bamuzi banagendaga iwe bakanamwibuka nk’umukirisitu kandi nk’umubyeyi wabakiranaga urugwiro.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.