Muri uyu mwaka wa 2019 aho iterambere rigeze usanga hagenda havuka ibintu byinshi bitandukanye, ariko mu by’imyambarire si ko ubisanga kuko abenshi ubu bagenda bambara imyambaro yo hambere muri za mirongo icyenda (1990), cyane cyane ubu aho Abanyarwanda basigaye bakunze kwambara ngo baberwe atari ukwambara gusa.
Mu bihe birangwamo ibirori byinshi mu Rwanda harimo ubukwe, ibitaramo, ingendo…. Ntabwo ujyamo wambaye bisanzwe nk’ugiye ku isoko cyangwa ku kazi. Iki gihe ureba abagurisha imyenda ngo bakwambike use neza, ku buryo no mu mafoto uba usa neza.
Astery Hitimana ukora imyenda ya ‘Made in Rwanda’ yabwiye Kigali Today ko muri iyi mpeshyi abenshi bakunze kugenda babaza imyenda yoroheje yo kwambara bagiye mu bitaramo bitandukanye.
Naho ku bataha ubukwe bo ngo ntabwo bakunda imyenda ifite amabara agaragara cyane, ahubwo usanga abenshi bishakira ayijimye cyangwa afite amabara yoroheje. Aha wavugamo umuhondo utari mwinshi, icyatsi cyijimye n’ifite ibara nk’iry’icunga (orange).
Ku bijyanye n’ubwoko bw’imyenda abenshi baza bashaka, Astery Hitimana avuga ko uwakunzwe na benshi ari uw’ubwoko bwa ‘plisse’ yaba ari amapantalo, amakanzu cyangwa amajipo.
Yagize n’icyo avuga ku kigero cy’abantu bakunze kugura imyenda aho usanga bari hagati y’imyaka 20 na 35 kandi akenshi akaba ari abakobwa.
Ati “Iyo babonye umwenda bakawukunda baragaruka bakawugura. Bitandukanye n’abari munsi y’imyaka 20 kuko usanga akenshi bibasaba gusaba amafaranga. Abarengeje imyaka 35 bo bagura umwenda ari uko babiteguye atari uko bawukunze gusa.”
Uwitwa Niyonsenga Fidèle uzwi ku izina rya Dionna ucuruza imyenda y’abagabo, we yagize ati “Muri summer (mu mpeshyi) abahungu imyenda bakunze kwamba ni amakabutura y’ibara rimwe bakanambarana n’amashati y’amabara y’indabo afite umwenda (tissue) yoroshye.
Iyo bayambara bagiye ku mazi, mu bitaramo cyangwa se mu gusohoka. Mu bukwe usanga abenshi bakunze amakoti y’ibara rimwe.”
Mu bindi bajyanisha n’iyo myambaro (accessories) abenshi bakunze kwibwira ko indorerwamo (lunettes) ari zo zambarwa cyane ariko buriya ingofero ni zo zigurwa kurusha ndetse n’amasaha.
Ku myambarire y’Abanyarwanda muri rusange, Niyonsenga Fidèle avuga ko asanga abantu ubu kwambara basigaye babishyiramo amafaranga kugira ngo base neza, atari nka mbere aho abenshi bagenderaga ku giciro kurusha ubwiza cyangwa se umwambaro bakunze.