Imyigaragambyo yo kwamagana urupfu rwa George Floyd yageze i Burayi

Ubufatanye bwo kurwanya irondaruhu ndetse n’ihohoterwa rikorerwa abirabura, bwarenze Amerika aho bwageze mu bihugu by’i Burayi, nyuma y’icyumweru kimwe George Floyd yishwe.


Ibihumbi by’abantu bagaragaye bamagana ubwo bwicanyi mu Mijyi ya Berlin mu Budage n’i Londres mu Bwongereza, bagaragaza ko bamaganye uburyo George Floyd yishwe.

I Berlin, abigaragambya bahuriye imbere ya Ambasade ya Leta zunze ubumwe za Amerika, bavuga kandi bafite ibyapa byanditseho ngo “Ubutabera kuri Floyd”, “Mureke kutwica”, ibindi byanditse ho “Wahamagara nde mu gihe umupolisi ari we mwicanyi”!

Ifoto nini ya Floyd iherekejwe n’amagambo yavuze bwa nyuma “I Can’t Breathe” (Simbasha guhumeka) byamanitswe ku gisigazwa cy’urukuta rwa Berlin (Mur de Berlin).

I Londres, abigaragambya bahuriye imbere y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza, aho basoreje urugendo imbere ya Ambassade ya Amerika bafite ibyapa bigira biti “Ubuzima bw’abirabura bufite agaciro”.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa kabiri tariki 02 Kamena, mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa, haza kuba imyigaragabyo, aho abaturage basaba ubutabera kuri Adama Traore, umwirabura w’imyaka 24 wishwe mu mwaka wa 2016 yishwe n’abapolisi bamuhohoteye ubwo bamutaga muri yombi, nyamara raporo ya muganga yasohotse kuwa gatanu tariki 29 Gicurasi, ikagaragaza ko urupfu rwe nta ruhare abapolisi barugizemo.

Imyigaragambyo yabaye abapolisi baherekeza abigaragambya, aho basabwe kuba maso kugira ngo idafata intera ikabije nk’uko byifashe muri USA.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.